00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakodesheje indege! Ben Adolphe yasohoye indirimbo ‘Aba ex’ yakoranye na Platini

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kamena 2021 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ben Adolphe yasohoye indirimbo ‘Aba ex’ yakoranye na Platini ifite umwihariko wo kuba amashusho yayo yarafatiwe muri Tanzania muri Gicurasi 2021.

Indirimbo ‘Aba ex’, Ben Adolphe yakoranye Nemeye Platini igaragaramo udushya twinshi turimo ko mu mashusho yayo hifashishijwemo indege yakodeshejwe muri Tanzania.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Dar Es Salam no mu Kirwa cya Zanzibar. Hari n’agaragaramo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege "Julius Nyerere International Airport" ahakodeshweje indege yifashishijwe.

Ben Adolphe avuga ko bitari byoroshye kubona iyi ndege ndetse no kwemererwa gukorera ku kibuga cy’indege ariko babigezeho.

Yagize ati “Byari bihenze gukodesha indege, ariko icyari kigoye byari ukuduha ikibuga cy’indege cyabo ngo tugikoreshe.”

Ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko yamuhenze cyane nubwo atavuga ikiguzo byamutwaye.

Ben Adolphe yabwiye IGIHE ko indege bayikodesheje amadorali 1500 ku isaha imwe bayikoresheje.

Naho ugereranyije igiciro nyir’izina cy’amafaranga bivugwa ko uyu muhanzi yatanze kuri iyi ndirimbo harimo amatike y’indege yaba ayabo n’ababaherekeje, amacumbi n’ibindi, bivugwa ko hakoreshejwe akabakaba 8000$, akabakaba miliyoni 8 Frw.

Uyu musore yavuze ko izi mbaraga yazikoresheje mu rwego rwo kugerageza kwereka abakunzi b’umuziki Nyarwanda ko agihari cyane ko yari abizi neza ko amaze igihe nta ndirimbo asohora.

Ben Adolphe ni umunyempano mu muziki ndetse yawize mu Ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse ari no mu mfura zaryo.

Indirimbo ‘Aba ex’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Gee Rockshot afatanyije na Khalifan Khalmandro bari mu ikipe ikorana na Ali Kiba ukunzwe muri Tanzania.

Mu yindi mishinga yatunganyirije muri Tanzania harimo n’indirimbo yakoranye n’umuraperi uri mu bagezweho mu Rwanda Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe.

Ben Adolphe imbere y'indege yakodesheje ngo bayikoreremo indirimbo
Ben Adolphe imbere mu ndege yakoreyemo amashusho y'indirimbo
Ben Adolphe na Platini bafatiye ifoto ku ndege bakodesheje
Platini n'inkumi igaragara mu mashusho y'indirimbo 'Aba ex' yakoranye na Ben Adolphe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .