00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Bahati Grace yarushinze (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, yarushinze n’umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, akanakinira Rayon Sports.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021, bibera mu mujyi wa Cedar Rapids, muri leta ya Iowa.

Byitabiriwe n’abarimo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, bose bafite amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda mu myaka itandukanye.

Hari kandi Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique warushinze na Bahati Grace, uzwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wa Volleyball wakanyujijeho mu myaka ishize; Ally Soudy na Murenzi Kamatali benshi bazi nka MC Nzi, The Ben , Meddy n’abandi.

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko. Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

Mu ntangiro za 2019 nibwo Bahati yashimangiye ko ari mu bantu bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy warushinze na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha. Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahati Grace yarushinze n'umusore amaze iminsi yarihebeye
Bahati Grace yabaye Nyampinga w'u Rwada mu 2009
Bahati n'umugabo we bahamije isezerano imbere y'Imana n'abantu
Bahati na Murekezi bahamya isezerano
Umuhungu wa Bahati Grace ni umwe mu bari babukereye mu bukwe bwa nyina
Akanyamuneza kari kose ku bageni
Bahati Grace n'umugabo we bari baberewe
Bahati Grace ni umwe muri ba Nyampinga b'u Rwanda bakunzwe na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .