00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babo uherutse gukorana na The Ben, yasohoye indirimbo nshya mbere yo gusubira mu Budage

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kamena 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi kumwe bitangajwe ko umuhanzikazi Babo yinjiye muri 1K Entertainment ya DJ Pius, agahita anasohora indirimbo ‘Go Low’, yakoranye na The Ben, kuri ubu yamaze kuyikurikiza inshya yiririmbanye ‘On you’.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Pius ureberera inyungu z’uyu muhanzikazi, yavuze ko gusohora indirimbo zikurikiranye cyane biri muri gahunda yabo yo gukora cyane.

Ati “Ni umuhanzikazi umaze igihe ariko navuga ko ubu ameze nk’umushya, agomba gukora cyane kugira ngo agerageze kureba niba byamugendekera neza kurushaho.”

Ikindi DJ Pius yavuze ni uko iyi ndirimbo bahisemo kuyisohora mbere y’uko Babo asubira mu Budage aho asanzwe atuye.

Ati “Nk’uko twakunze kubivuga azajya aza inaha akore umuziki, hanyuma atahe. Ubuzima bwe buri mu Budage ariko ntibivuze ko no mu Rwanda atahakorera, icyo bidusaba ni ukwiha gahunda ihamye gusa.”

Uyu muhanzikazi agiye gusubira mu Budage akoze indirimbo nyinshi nk’uko DJ Pius yabivuze, bityo ahamya ko kuba adahari nta na kimwe bizica kuri gahunda bari barihaye.

Babo ni umuhanzikazi umaze igihe mu muziki ariko wakunze kugorwa no guhuza umuziki we n’ubuzima bw’ishuri aho yigaga mu Budage aho atuye n’ababyeyi be.

Iyi ndirimbo nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Serge Girishya.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ich Liebe Dich na Turn Up yakoranye na Urban Boys.

Babo winjiye muri 1K Entertainment ya DJ Pius, nyuma y'indirimbo yakoranye na The Ben yahise asohora iye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .