AY yambitse impeta Umunyarwandakazi bagiye kurushinga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania yambitse impeta umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda ndetse barateganya ubukwe bidatinze.

Mu myaka irenga 20 AY amaze ari icyamamare ni ku nshuro ya mbere yerekanye ko afite umukunzi ndetse by’umwihariko uyu bari bamaranye imyaka umunani ariko ntiyigeze yemera na rimwe ko afite umuntu bakundana.

Kuwa 27 Ukuboza 2016 nibwo yahishuye bwa mbere ko ari mu rukundo n’umukobwa w’Umunyarwandakazi witwa Remy. Icyo gihe yavuze ko ‘bakoranye urugendo kuva mu mwaka wa 2008 bakundana by’ukuri’.

AY ubusanzwe witwa Ambwene Allen Yessayah yamaze kwambika impeta y’urukundo [fiançailles] nk’ikimenyetso gishimangira ko ‘bari mu nzira zigana ku gushinga urugo’ nubwo igihe bazakorera ubukwe kitaramenyekana.

Alpha Rwirangira mubyara wa AY yanditse kuri Instagram ati “Nari maze igihe ngutegereje muvandimwe AY, nubirangiza nanjye nzahita nkurikiraho. Ishya n’ihirwe kuri wose na Remy. Ikaze mu muryango wacu Remy.”

AY ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘More n More’ aherutse kuvuga ko icyatumye akundana na Remy ngo ni uko uyu mukobwa asa cyane n’umuririmbyi ukomoka muri Nigeria witwa Helen Folasede Adu ‘Sade Adu [benshi bazi nka Sade].

Yavuze ko mu byifuzo bye yahoze asaba Imana kuzamuhuza n’umukobwa ufite imico ijya gusa n’iya Sade ndetse ngo byabaye akarusho kuri Remy kuko bajya gusa.

AY yambitse impeta Umunyarwandakazi bagiye kurushinga

A.Y n’uyu mukobwa bakundanye kuva mu mwaka wa 2008 ndetse baritegura kuzarushinga nubwo iby’ubukwe ntacyo barabivugaho byeruye. Yanze kuvuga amazina yuzuye y’umukunzi we kuko ngo adakunda kujya mu itangazamakuru.

Icyo gihe yagize ati “Ndifuza kuvuga izina rye rimwe rya Remy, ntabwo ari umuntu ukunda itangazamakuru cyane bityo sinshaka kumushyira hanze.”

Uyu muraperi ntarerura ngo avuge igihe azakorera ubukwe kuko “Imana niyo ipanga ibintu byose, nizera ko igihe nikigera ibintu byose bizagenda neza.”

A.Y, umwe mu bahanzi bafite ubukire muri Tanzania aheruka kuza mu Rwanda yahavuye akoranye indirimbo na Yvan Buravan.

Umuraperi AY n'umukunzi we
Remy amaze imyaka umunani akundana na AY
Alpha na we ngo azahita akora ubukwe AY namara kurongora Remy
Remy yambitswe impeta y'urukundo
AY yambitse impeta Remy hari bake mu nshuti zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza