AY yabajijwe ibyo gutandukana n’Umunyarwandakazi baherutse kurushinga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kanama 2019 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah [AY] wo muri Tanzania yamaganye amakuru aherutse gukwira avuga ko yatandukanye n’umukunzi we Umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] barushinze umwaka ushize mu birori byabereye muri Tanzania.

Aganira n’ikinyamakuru East Africa Television (EATV), AY yavuze ko atigeze yifuza kuvuga kuri ibyo bihuha kuko atari ko ateye, yakomeje avuga ko nta kintu cyo kuvuga yari afite kuko umuntu yabyutse mu gitondo akanzura kwandika inkuru ivuga ko yatandukanye n’umugore we.

Kuri we ngo ibi bihuha byari kugira umuriri ukomeye iyo agira ikintu abivugaho.

Ati “Iyi nkuru ntabwo yamaze igihe kuko twayihoreye, nta n’umwe waje ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, niyo mpamvu bitigeze bigera kure. Iyo mba ndi undi mba narahamagaye itangazamakuru nkariha ikiganiro nsobanura uruhande rwanjye ariko ntabwo nabikoze. Byararangiye kandi ubu turyohewe no gushyingiranwa kwacu.”

AY yagize icyo avuga nyuma y’ukwezi hakwiriye ibihuha byavugaga ko yatandukanye n’umugore we. Uru rugo ruba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavugwaga ko rwatandukanye kubera impamvu zitazwi, ndetse AY agahitamo kugaruka kuba muri Tanzania agasiga umugore we muri Amerika.

Andi makuru yo yanavugaga ko nyuma yo gushwana na Remy, AY yajyanye umwana we kumureresha ababyeyi b’umugore we. Yakomezaga avuga ko Remy yataye umugabo we n’umwana akabasiga muri Tanzania akigira muri Amerika aho ngo yari yabonye akazi.

Umunyana Rehema [Remy] na Ambwene Allen Yessayah [AY] basezeranye mu musigiti tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana no kwishimana n’inshuti n’imiryango yo mu bihugu byombi byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Rwanda i Nyamata ku wa 10 Gashyantare2018.

Ubukwe bwa AY na Remy bwatashywe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay (Joseph Haule), Fid Q n’abandi batandukanye.

AY na Remy bakoreye ubukwe i Dar es Salaam
Lady Jay Dee hamwe n'abageni AY n'umugore we Remy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza