Urwibutso Emmanuella Erica yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ibidukikije w’u Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015. Mu nshingano z’ibanze afite ni ugushishikariza Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kubungabunga ibidukikije.

Igihembo nyamukuru yahawe harimo guhagararira u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga ya ‘Miss Earth’ azabera i Vienna muri Austria ku Mugabane w’u Burayi, kuwa 5 Ukuboza 2015.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Urwibutso Emmanuella Erica yavuze ko azahaguruka i Kigali kuwa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015 yerekeze i Vienna ahazabera iri rushanwa.

Yagize ati “Ni njye uzahagararira u Rwanda muri Miss Earth i Vienna, nzahaguruka i Kigali kuwa Gatatu [mu cyumweru gitaha]. Nakoze imyitozo, nize byinshi ku bidukikije by’u Rwanda, nitoje bishoboka igisigaye ni uguhatana.”

Yongeyeho ko bitiroshye na gato kuba yahatana mu bakobwa 93 akegukana ikamba ku rwego rw’Isi gusa ngo yifitiye icyizere agendeye ku bumenyi afite ari nabwo bushingirwaho cyane mu matora ndetse agasaba Abanyarwanda kumutora.

Ati “Gutsinda ni cyo nshyize imbere, nzaba mpanganye n’abakobwa bo mu bihugu 93 byo ku Isi urumva ko bisaba imbaraga nyinshi. Ikindi nizeye ni Abanyarwanda, ndabashishikariza kuntora kugira ngo mbone amahirwe yo kwegukana ikamba.”

Azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w'Ibidukikije ku Isi
Azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w'Ibidukikije ku Isi

Gutora Urwibutso Erica muri aya marushanwa ni ukujya ku rubuga rwa Miss Earth ukamutora unasakaza amafoto ye ari nabyo bimuhesha amahirwe yo gutsinda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana na we yashyigikiye uyu mukobwa ugiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

Yanditse ku rubuga rwa Twitter ashishikariza abamukurikira basaga ibihumbi 28 guha amahirwe Umunyarwandakazi akegukana ikamba.

Miss Eric Urwibutso, yavuze ko ashyigikiwe mu buryo bukomeye na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse bamuhaye ubutumwa bumutera ingabo mu bitugu mbere y’uko ajya i Vienna.

Bizaba ari ku nshuro ya mbereu Rwanda rwitabiriye aya marushanwa Mpuzamahanga ya Nyampinga w’Ibidukikije ‘Miss Earth 2015’ azahuza ibihugu bisaga 93 uyu mwaka.

Urwibutso Erica ni we Nyampinga w'Ibidukikije mu Rwanda
Urwibutso Erica ni we Nyampinga w'Ibidukikije mu Rwanda