Auddy Kelly yakoze indirimbo y’ihumure igaragaramo se wazize Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2018 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Auddy Kelly yasohoye amashusho y’indirimbo y’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Munyangango Audace asanzwe akora umuziki wiganjemo injyana ya RnB na gakondo mu ndirimbo z’urukundo. Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahisemo gukora mu nganzo agahumuriza abarokotse ndetse anaha icyubahiro umubyeyi we.

Yagize ati “Impamvu nakoze iyi ndirimbo, icya mbere ni ugutanga ihumure ku banyarwanda muri rusange gusa by’umwihariko abarokotse Jenoside. Muri iyi ndirimbo nerekanamo umubyeyi wanjye wazize Jenoside ndetse n’abo bakoranaga mu by’imisoro n’amahoro kuko tubibukira rimwe muri Minecofin na Rwanda Revenue.”

Auddy Kelly yongeyeho ko yahanze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho kumva neza uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda kuzibagirwa aho igihugu cyavuye ndetse n’inzira y’inzitane cyanyuzemo.

Yagize ati “Ubutumwa buri mu ndirimbo ari nabwo nifuje gutanga mbinyujije mu buhanzi, ni uko rindi somo u Rwanda rufite rirenze amateka yacu, kwibagirwa si ubuzima nsaba abantu guhora tuzirikana aho twavuye tukirinda ikibi cyose ahubwo tugashyira imbere ikiduhuza.”

“Twabuze abantu tubura ibintu ariko dufite igihugu, igihe ni iki ngo twubake u Rwanda rushya rufite ubumwe, amahoro ndetse n’iterambere mu byiza reka twibuke twiyubaka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza