00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Astro uri mu bashinze itsinda UB40 yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Umunyamuziki Terence Wilson wamenyekanye nka Astro mu itsinda rya UB40 ryo mu Bwongereza yitabye Imana azize uburwayi.

Byemejwe n’itangazo ryagiye hanze ry’itsinda yari ahuriyemo na Ali Campbell bahoranye muri UB40.

Ryagiraga riti “Tubabajwe ndetse twashenguwe no kubabwira ko Astro twakundaga yitabye Imana azize uburwayi. Isi ntizakomeza kuba uko yari ameze mu gihe atagihari.”

UB40 ni rimwe mu matsinda yakunzwe cyane ku isi yose mu myaka ya 1980. Bamenyekanye mu ndirimbo nka Red Wine, I Got You Babe, Please Don’t Make Me Cry, Always There, Many Rivers to Cross, Can’t Help Falling in Love, Kingston Town n’izindi.

Nubwo ari itsinda ryakunzwe cyane, bamwe mu barigize baje gutandukana. Astro yarivuyemo mu 2013 ahita yiyunga kuri mugenzi we bahoranyemo witwa Ali Campbell, bashinga itsinda bitiriye amazina yabo.

Muri Kanama uyu mwaka Brian Travers wavuzaga saxophone akaba n’umwanditsi w’indirimbo, yitabye Imana aguye mu rugo iwe mu Mujyi wa Birmingham.

Astro ni umwe mu bashinzwe UB mu 1978
UB40 ni itsinda ryakunzwe hirya no hino ku isi mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Red Wine'
Astro yitabye Imana afite imyaka 64
Nubwo itsinda ryaje gusenyuka, Astro yari inkingi ya mwamba muri UB40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .