Asinah yavuze ku muziki we anasubiza abamushinja ihungabana ry’urukundo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 Kamena 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah[Asinah Erra] ahamya ko hari intambwe ikomeye yateye mu buhanzi bwe, yabutangiye yishimisha gusa biza guhinduka abukora nk’akazi kamutunze kandi asaruramo amafaranga.

- Umuziki yawinjiyemo yishimisha gusa
- Ubu, byahindutse akazi akuramo amafaranga amutunga
- Agorwa cyane no gukora injyana Abanyarwanda batiyumvamo
- “Icyo nababwira ni uko iyo depression yarangiye”

Asinah Erra agiye kumara imyaka itatu aririmba, yibanda cyane ku ndirimbo zikoze mu njyana ya Dancehall, ni na we mukobwa wenyine mu Rwanda winjiye mu muziki akiyegurira uw’ubu bwoko umenyerewe cyane mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo na bike muri Afurika.

Yinjiye mu muziki mu ntangiriro za 2016, icyo gihe abenshi bahise bibaza ikibimuteye gusa we yasubizaga ko yiyumvamo ubuhanzi.

Ni byinshi byavuzwe akimara gusohora indirimbo ya mbere gusa we yemeza ko ari impano yifitemo ndetse ubu yatangiye kumuzanira amafaranga. Asinah avuga ko akijya mu muziki yabikoraga yishimisha gusa nyuma aza kubihindura abikora nk’umwuga.

Asinah usigaye yiyita ‘Bad Girl’ [Umukobwa udasanzwe], yashyize hanze indirimbo yise ‘Iri joro’, ahamya ko ari imwe mu zizaba zigize album ya mbere ateganya kuzashyira hanze. Mu gusobanura ubutumwa bukubiyemo, yagize ati “Icyiganjemo cyane ni ukugaragaza urukundo, kwidagaduro hagati y’abantu, ni ibyishimo bigaragaramo cyane, aho abantu baba bishimiranye.”

Nubwo akora injyana ya Dancehall isanzwe izwiho cyane ubwiganze bw’imibyinire idasanzwe ngo we yahisemo kuyicishamo ubutumwa bwigisha abantu urukundo.

Ati “Abakora Dancehall na bo bagira urukundo. Kuba ndirimba urukundo cyane kandi ndirimba injyana ya Dancehall bamwe bakeka ko ikorwa mu buryo budasanzwe, ni uko ubwanjye ngira urukundo kandi nirwo nkuramo inganzo cyane.”

Amashusho ya ‘Iri Joro’ yafatiwe kuri Juru Park ndetse no kuri Platnumz Club iherereye i Kibagabaga. Nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gushyira hanze indi ndirimbo yakoranye na Prezzo wo muri Kenya.

Ati “Mfite undi mushinga w’indirimbo nshya nakoranye n’umuhanzi mpuzamahanga, nakoranye na Prezzo wo muri Kenya. Kugeza ubu ntabwo turafata amashusho y’indirimbo dufitanye ariko nibingendekera neza muri uku kwezi nshobora kujyayo tukayafata nayo ngahita nyishyira hanze.”

Ibyamuzitiye ni byinshi…

Mu gihe Asinah amaze aririmba, ingorane ikomeye cyane yahuye nayo ni utagira itsinda rimufasha muri muzika ari nayo mpamvu kumenyekanisha ibihangano bye bimugora cyane.

Ati “Iyo udafite itsinda rigufasha mu muziki, kumenyekanisha ibihangano byawe biragorana cyane, izo nizo mbogamizi nagize akenshi. Ubu hari abantu bagenda bamfasha ku buryo mbona bigenda bitera imbere.”

Yongeyeho ko no kuba akora injyana Abanyarwanda batariyumvamo cyane bimuzitira bityo ntahite azamuka uko bikwiye. Ati “Abanyarwanda ntibariyumvamo injyana ya Dancehall, ntabwo abantu barabasha kwakira uwo muziki w’ubwo bwoko niyo mpamvu ahanini usanga ngenda mvangamo indirimbo za Zouk.”

Igisubizo ku bibaza ku myitwarire ya Asinah

Ati “Umuziki nawutangiye mu buryo bwo kwishimisha gusa, nifuzaga kwishimisha kuko nakundaga umuziki cyane. Ubu nabihaye agaciro kuko nagiye mbonamo inyungu, ndabikora nk’akazi kantunze mu gihe mbere nabikoraga nta cyerekezo mfite. Ubu ndi umuntu ushobora gutumirwa mu bitaramo ngakorera amafaranga.”

Asinah yemeza ko inkurikizi z'ibibazo yagiriye mu rukundo zashize ubu ari mu bundi buzima

Yanasubije abantu bakunda kugaragaza ko batishimira uko abayeho ndetse abwira abamushinja ko yagize ihungabana ko ‘ibyo yabiciyemo mu myaka ine ishize kandi ko byabaye amateka’.

Ati “Sinahakana ko ntagize ihungabana[depression], nagize ihungabana nk’undi uwo ari we wese kuko naratunguwe. Kugeza ubu icyo nababwira ni uko iyo depression yararangiye, ntabwo nacitse intege narakomeje, nakomeje urugendo, nakomeje gukora ibyo nkora.”

Yongeraho ati “Ndakeka na bo[ababimushinja] baramaze kubona ko atari ikibazo cy’ihungabana, ari ibyo iyaba mfite iyo depression nahora ndirimba za ndirimbo z’agahinda. Ubu hari ubundi buzima mu ndirimbo zanjye, ntabwo waba uri mu kwiheba ngo uririmbe urukundo.”

Abagitekereza ko Asinah yishoye mu muziki ku bw’ibibazo n’agahinda yakuye mu gukundana yababwiye ko “Abo bakibitekereza wenda igihe kizagera babyakire.”

Ubu, aritegura gusubira muri Kenya kujya gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Prezzo umwe mu bakomeyeyo cyane; nyuma azahita ashyira hanze iyo yahuriyemo na ‘Jay Polly’ iri gutunganyirizwa amashusho na Producer Fayzo.

Asinah Erra ukunda kwiyita Bad Girl
Asinah yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Iri joro'

Camera&Editing: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza