Aryoha asubiwemo: Nubwo Miss Rwanda 2021 yabaye mu isura nshya, yari iryoheye amaso; Gihamya mu mafoto

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mwaka, ku nshuro ya mbere Miss Rwanda yateguwe mu buryo butandukanye n’uko yari isanzwe itegurwa, cyane ko iri rushanwa kuva ku munsi wa mbere kugeza kuwa nyuma ryabaye hifashishijwe cyane cyane ikoranabuhanga.

Ugereranyije n’ibihe turimo nta muntu wumvaga ko irushanwa rizagenda neza ariko ryagenze neza ndetse hari bamwe bemeza ko byarushije uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse.

Abategura irushanwa bagerageje kurikora mu buryo buri mukobwa aho ari hose mu Rwanda yabashije kwitabira cyane ko ryari rifunguye kuri buri wese woherezaga amashusho ye asobanura uwo ari we n’umushinga afite.

Urebye no ku mbuga nkoranyambaga benshi bishimiye uko iri rushanwa ryari riteguye, ku buryo nta muntu wari kubona icyo arinenga.

Hari nk’uwitwa @Madvan yanditse kuri Twitter agira ati “Cyakoze muri twese tuyishyigikire, Miss Rwanda 2021 irateguye.”

N’ubwo bimeze gutya ariko iri rushanwa bikivugwa ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga hari abagaragaje ko batabyishimiye ndetse bamwe ntibatinyaga kuvuga ko rikwiye gusubikwa Nishimwe Naomie akagumana ikamba, rikazongera gusubukurwa mu gihe ibintu byaba byongeye kujya mu buryo abantu bari kumwe imbonankubone.

Abategura iri rushanwa bimye amatwi abantu bose bageragezaga kubaca intege, bashyira imbaraga mu gutegura.

Uyu muhate n’imbaraga bya Rwanda Inspiration Back Up n’abafatanyabikorwa bayo, wabyaye amavuta kuwa Gatandatu tariki 20 Werurwe ubwo Ingabire yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Ni ibirori byaryoheye ababikurikiye kuri Televiziyo Rwanda, KC2 no ku mbuga nkoranyambaga.

Reka twiyibutse mu mafoto ibihe byiza byaranze uyu munsi w’ibyishimo ku bakobwa batandukanye bambitswe amakamba.

Umunsi wa mbere batanga amanota muri Miss Rwanda 2021, ubwo hatorwaga abakobwa bahagarariye Intara zitandukanye

Mariya Yohana ukunze kwiyambazwa mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, yongeye kugaragara mu k'uyu mwaka
Michèle Iradukunda mu gikorwa cyo gutanga amanota muri Miss Rwanda 2021
Pamela Mudakikwa mu itangwa ry'amanota ya Miss Rwanda 2021
Emma Claudine wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda ari gutanga amanota muri Miss Rwanda2021
Mbere yo gutanga amanota babanza kwitegereza amashusho ya buri mukobwa uhatanira guhagararira intara ye

Abari bahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali bagiye kuba hamwe muri Hotel, mbere gato y’uko hatoranywamo 20 bakomeza umwiherero

Abakobwa bose bahinguka kuri Hotel La Palisse i Nyamata
Babanje kwiragiza Imana
Buri wese yari ateze amatwi yumva amabwiriza bazagenderaho muri ibi bihe
Abakobwa n'ababyeyi babo babanje kuganirizwa
Ababyeyi baherekeje abakobwa, babwira abo basize mu rugo ibyo bari kubwirwa
Mbere yo guhabwa ibyumba babanje gupimwa Covid-19
Bitandukanye n'ibisanzwe aho abakobwa babiri bararanaga, buri wese yahawe icyumba cyo kuraramo wenyine mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 byari ibicika

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero
Abaterankunga ba Miss Rwanda basuye abakobwa mu mwiherero
Baganirijwe ku mutekano
Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bigishijwe ku buzima bw'imyororokere
Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda baganirijwe na Ingabire Marie Immaculée uhagarariye Transparency Rwanda
Abahiga abandi mu mpano babonye urubuga muri Miss Rwanda
Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 batojwe kubyina kinyarwanda
Siporo ni ubuzima! Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakoraga siporo buri munsi
Aba bakobwa basuye ahantu hatandukanye
Aba bakobwa bakoze amarushanwa atandukanye arimo n'ikizamini cyo kwandika
Bitoza gutambuka...

Umunsi wa nyuma w’irushanwa byari ibicika, imitegurire n’imigendekere yari nta makemwa

Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ni we wari ukuriye Akanama Nkemurampaka
Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka nawe yari ari mu bagize akanama nkemurampaka
Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James ukorera The New Times yari ari mu bagize akanama nkemurampaka
Umurerwa Evelyne usanzwe ari umunyamakuru wa RBA ari mu kanama nkemurampaka
Pamela Mudakikwa uzwi cyane mu bijyanye n'Itangazamakuru n'Itumanaho ndetse akaba azwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Abakobwa bagiye banyura imbere y'akanama nkemurampaka
Akaliza Amanda na Isheja Morella batambuka imbere y'akanama nkemurampaka
Akaliza Hope na Musana Teta Hense batambuka imbere y'akanama nkemurampaka
Abakobwa icumi ba mbere
Akaliza Amanda w’imyaka 24 akaba yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Akaliza Amanda we yerekanye impano yo kuririmba
Ingabire Grace asobanura kubyina nk'umuti w'indwara zo mu mutwe n'ibindi bibazo umuntu ahura nabyo mu buzima
Akaliza Amanda ubanza iburyo hamwe na Umwiza Phionah yasimbuye wamuhaye ikamba ry'Igisonga cya Mbere
Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa
Ingabire Grace mu modoka yahawe nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda
Ikamba ry'Umushinga urimo Agashya ryahawe Musana Teta Hense
Nyuma yo kwegukana iri kamba, Ingabire asobanura ko afite inshingano zikomeye zo guhagararira neza igihugu
Ingabire Grace niwe nyampinga w'u Rwanda 2021
Ingabire Grace wabaye nyampinga w'u Rwanda 2021 yari ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ingabire yizeye kuzakoresha impano ye mu kubyina mu guhindura umuryango nyarwanda
Miss Nishimwe Naomie yambitse ikamba Ingabire Grace wamusimbuye
Miss Photogenic cyangwa se uberwa n’amafoto yabaye Uwase Phionah.
Nishimwe Naomie hagati na bagenzi be bafite bari bafite amakamba ya 2020 bari baje kureba ababasimbura
Nishimwe Naomie yari afite akanyamuneza nyuma yo kwambika ikamba Ingabire Grace wamusimbuye
Dj Bissoso niwe wasusurukije abari bakurikiye ibirori byo gutora Miss Rwanda 2021
Ibirori byari binogeye ijisho
Umuco nyarwanda ntabwo wari wibagiranye muri iri rushanwa
Umutoniwase Sandrine wize ibijyanye n’Ubugeni ku Nyundo yerekanye impano yo gushushanya, aba ari nawe wegukana ikamba ry'ufite impano itangaje kurusha abandi
Ubwo uyu mukobwa yambikwaga ikamba
Umutoni Witness niwe wabaye Igisonga cya Kabiri
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n'Ibikorwa muri IGIHE Ltd, Iradukunda Pacifique, nyuma yo kwambika ikamba Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w'Umurage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .