00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yahishuye ko nyina ari umunyamuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ariel Wayz niwe wari mutumirwa mu makuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda’ mu minota mike yahawe yahishuye ko inganzo ye ayikomora ku mubyeyi we na we wabaye umunyamuziki.

Ariel Wayz wari wakiriwe na Fiona Mbabazi umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda usoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, yakomoje kuri Nyina ubwo yari abajijwe uko inganzo ye yaje.

Aha akaba yagize ati “Natangiye kuririmba mfite imyaka ine y’amavuko, kenshi nakundaga kumva mama wanjye aririmba mu gikoni nanjye nkagerageza kumwigana, ni uko ibintu byose byaje. Mama yaririmbye mu itorero gakondo ryitwa Ingeri.”

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz mu muziki w’u Rwanda yamenyekanye cyane ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aho yarangije mu myaka mike ishize.

Uyu mukobwa akirangiza kwiga yagiye afasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro cyane ko yanyuze mu itsinda rya Symphony Band.

Nyuma y’imyaka mike akorana na Symphony Band, Ariel Wayz yatangiye urugendo rwe mu muziki.

Kugeza ubu uyu mukobwa amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Away yakoranye na Juno Kizigenza na Depanage yakoranye na Riderman zatumye izina rye riba ikimenyabose.

Ariel Wayz yasomye amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, ahishura ko nyina ari umunyamuziki
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bagezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .