Ariana Grande yajyanywe mu nkiko kubera ifoto

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika Ariana Grande-Butera yajyanye mu nkiko n’umufotozi umushinja gukoresha ifoto yamufotoye mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo witwa Robert Barbera avuga ko iyi ifoto Ariana yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ikaza gukundwa (like) n’abantu bagera kuri 3,392,035, nyuma ikaza gusibwa.

Uyu mugabo uri gushinja Ariana Grande gukoresha ifoto yamufotoye ku mbuga nkoranyambaga, yashyikirije ikirego cye urukiko rw’i New York.

Mu byifuzo bye nibura arashaka kwishyurwa indishyi zingana na $25,000 (£19,000) kuri buri foto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu mukobwa kuko nta burenganzira yari yabiherewe.

Barbera avuga ko n’ubwo aya mafoto yagaragaragaho isura ya Ariana Grande atagombaga kuyakoresha nta burenganzira yamusabye cyangwa se ngo amwishyure mbere yo kuyakoresha.

Uyu mugabo avuga ko ashaka indishyi y’akababaro ku mafoto Ariana Grande yashyize kuri Instagram ku wa 17 Kanama umwaka ushize ubwo yashyiraga hanze album ye ya kane yise ‘Sweetener’.

Kugeza ubu Ariana Grande nta kintu aratangaza.

Ariana Grande afite imyaka 25 niwe mugore ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram cyane ko afite abantu bagera kuri miliyoni 154.

Ariana Grande yajyanywe mu rukiko kubera ifoto yakoresheje atabisabiye uburenganzira
Umufotozi wareze Ariana Grande, arashaka izishyi zingana $25,000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza