00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie yongeye gusubira mu nkiko arega Brad Pitt

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime Angelina Jolie yasubiye mu rukiko arega uwahoze ari umugabo we bahuje umwuga Brad Pitt, nyuma yo kutanyurwa n’uko umucamanza yanzuye ko abana babyaranye bazajya barerwa.

Ubundi urukiko rwanzuye ko aba bombi bafatanya kurera abana ndetse buri umwe akaba atafata icyemezo kijyanye n’abatarageza imyaka y’ubukure undi atabizi.

Angelina Jolie ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi yaregeye urukiko rwa California avuga ko abana babo batahawe umwanya ngo batange ubuhamya kandi aribwo bwari kugenderwaho hafatwa uyu mwanzuro.

Uyu mugore w’imyaka 45 yatanze ikirego yihana umucamanza John Ouderkirk , asaba ko ava mu kirego cya gatanya yabo. Mu kirego yatanze avuga ko uyu mucamanza yanze kumva ibimenyetso birebana n’imibereho n’umutekano w’abana. Muri iki kirego ntabwo uyu mugore agaragaza ibi bimenyetso ibyo aribyo.

Hari aho uyu mugore agira ati “Umucamanza John Ouderkirk yanze guha Jolie ubutabera buciye mu mucyo, mu buryo budakwiriye akura mu kirego ibimenyetso bigendanye n’ubuzima no kubaho neza kw’abana.”

Angelina Jolie yakomeje avuga ko uyu mucamanza “yananiwe gutekereza ku buryo bukwiye” igice cy’amategeko agenga inkiko za California, kitemera ko mu nyungu z’umwana atagomba guhabwa umuntu ufite amateka y’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Jolie yatse gatanya mu 2016, nyuma y’iminsi mike bagiranye ubwumvikane buke bari mu ndege bwite yabavanaga mu Bufaransa bajya i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pitt yashinjwe guhohotera umuhungu wabo Maddox wari ufite imyaka 15 ubwo bari bari mu ndege gusa iperereza ryakozwe nyuma ryagaragaje ko atari byo.

Umunyamategeko wa Brad Pitt yasubije ikirego cya Angelina avuga ko ubuhamya bwa Angelina bwatakarijwe icyizere mu buryo butandukanye ndetse ibijyanye no kurera abana byanzuwe n’urukiko bigomba guhinduka ku busabe bwa Pitt wenyine.

Brad Pitt w’imyaka 57 na Angelina Jolie bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri basezeranye nibwo umugore yatse gatanya bafitanye abana batandatu.

Muri bo harimo abo bareraga nka Madox w’imyaka 19 bakuye muri Kenya, Zahara w’imyaka 16 bakuye muri Ethiopie na Pax w’imyaka 17 bakuye muri Vietnam. Abandi bana basangiye barimo Shiloh w’imyaka 14 n’impanga Vivienne na Knox bafite imyaka 12.

Mu 2019 nibwo Angelina Jolie na Brad Pitt bahawe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko ariko basigarana ibibazo birimo ikijyanye no kurera abana ndetse n’umutungo bari basangiye.

Angelina Jolie yari yarabanje gushyingiranwa na John Lee Miller mu 1996 batandukana mu 1999, kuva mu 2000 kugera mu 2003 yari umugore wa Billy Bob Thornton, waje gusimburwa na Brad Pitt. Brad Pitt we yari yarabanje gushakana na Jennifer Aniston batandukanye mu 2005.

Urugo rw'aba bombi rwajemo ibibazo guhera mu 2016
Brad Pitt na Angelina Jolie basubiye mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .