Angel Mutoni yatoranyijwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya RFI

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Angel Mutoni umuraperi ubarizwa mu itsinda rya BMCG yatoranyijwe mu bahanzi b’abanyempano bahataniye igihembo cya Prix Découvertes gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa.

Iri rushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika uwa mbere agahabwa igihembo gikomeye cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa mu Mujyi wa Paris.

Uyu mukobwa ukunze kwibanda ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza nubwo ataramenyekana cyane mu Rwanda, abamuzi bahamya ko ari imari ikomeye umuziki nyarwanda ufite ndetse impano ye ikaba yageza umuziki nyarwanda ku rwego rwisumbuye.

Yabwiye IGIHE ko kuboneka mu bahanzi bazatoranywamo uzahabwa Prix Découvertes bizazamura ubuhanzi bwe ndetse izina rye rikarushaho kumenyakana no hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Niyandikishije nk’abandi bisanzwe ariko ntabwo nari nizeye ko bamfata, hashize nk’ukwezi kumwe batangaje abahanzi batoranyijwe mu cyiciro cya mbere nisangamo […] No mu batoranyijwe kuri finale najemo.”

Yongeyeho ati “Ni ibintu byanshimishije cyane, bizamfungurira izindi nzira, umuziki wanjye uzagera ahandi hantu. Iri rushanwa nagiye ndibonamo abahanzi bakomeye cyane ku buryo ntatekerezaga ko nshobora kuzamo, nanjye bizamfasha nzamuke ngere ahandi.”

Yavuze ko ataramenya neza umubare nyakuri w’abahanzi bose batoranyijwe kuzitabira Prix Découvertes mu mwaka wa 2016 ndetse ntaramenya niba ari we wo mu Rwanda gusa watsinze.

Ati “Njyewe bamenyesheke ko natsinze, ntabwo ndabimenya niba ari njyewe gusa wo mu Rwanda, n’abandi bari mu irushanwa ntabwo babavuze, turacyategereje…”

Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire),Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali) na Maurice Kirya (Uganda)

Mu mwaka wa 2013 Mani Martin wo mu Rwanda yararyitabiriye ariko ntiyabasha gutsinda.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Angel Mutoni yiteguye kuzahagararira u Rwanda neza muri Prix Découvertes 2016

Inzozi, indirimbo nshya Angel Mutoni aherutse gusohora:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza