00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar yakiriye itsinda ritegura Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Abategura Miss Rwanda bari muri Qatar baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Nkulikiyimfura François, abashimira urwego iri rushanwa rimaze kugeraho ndetse abizeza ubufatanye mu mishinga itandukanye.

Abakiriwe mu biro na Amb. Nkulikiyimfura François baturutse muri ’Miss Rwanda Organisation’ ni Umuyobozi ushinzwe Ubufatanyabikorwa, Miss Iradukunda Elsa; Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa, Miss Iradukunda Liliane; Umuyobozi ushinzwe Itumanaho akaba n’Umuvugizi, Miss Nimwiza Meghan n’Umuyobozi Mukuru, Ishimwe Dieudonnée.

Babanje gusobanurira Ambasaderi Nkulikiyimfura imikorere ya Miss Rwanda Organisation hanyuma aba bakobwa babaye ba Nyampinga b’u Rwanda, basigaye bayoboye byinshi mu bikorwa by’iri rushanwa banaboneraho kumugaragariza isura y’imishinga bagiye bakora n’intera imaze kugeraho.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho akaba n’Umuvugizi, Miss Nimwiza, yabwiye IGIHE ko bishimiye gusura ambasaderi bakaganira.

Ati “Twamusuye ku kazi turaganira tubasobanurira ibyerekeye Miss Rwanda, ibikorwa bitandukanye dukora, ibikorwa by’ingirakamaro abakobwa bitabiriye irushanwa bagenda bakora, uburyo Miss Rwanda ari igikorwa cyo guteza imbere umwana w’umukobwa n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.”

Ambasaderi Nkulikiyimfura François yabagaragarije ko ajya akurikira Miss Rwanda, ashima cyane igikorwa cyo guha buruse abana b’abakobwa baryitabiriye.

Yavuze ko ari ibintu byiza, cyane ko uburezi ari ryo pfundo ryo guteza imbere umwana w’umukobwa, ashima na gahunda yongerewe mu irushanwa ya “Most Innovative Project,” ivuga ko abana b’abakobwa bashobora gutekereza bagakora, kuko Miss Rwanda itajyanye n’ubwiza bw’inyuma gusa ahubwo n’ibiri inyuma yabwo byose. Yagaragaje uburyo Miss Rwanda igenda ifasha abana b’abakobwa n’ibindi bikorwa bitandukanye igiramo uruhare.

Yavuze ko abakobwa bakwiye gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye kuko “nta kinyabupfura, ntacyo bageraho.”

Miss Nimwiza yongeyeho ko nk’abategura iri rushanwa, Ambasaderi Nkulikiyimfura yabahaye umukoro wo gukomeza imfuruka z’irushanwa n’ibyiza rimaze kugeraho, aho yitsaga cyane ku kamaro karyo ku bana b’abakobwa baryitabira n’uko bakurikiranwa.

Ati “Yadusabye ko dukomeza kubishyiramo ingufu ndetse anakangurira abakobwa gukomeza gukora neza imishinga yabo no gukomeza kuba intangarugero ku bandi bakobwa.”

Ibindi yashimye ni uburyo irushanwa risigaye rifite byinshi nkenerwa mu kurigeza kuri bose nk’ikipe yita ku bijyanye n’amashusho, ariko yitsa cyane ku buryo rigomba kuba rishingiye kuri ako kamaro rigirira abana b’abakobwa na sosiyete babamo.

Amb. Nkulikiyimfura yasabye Miss Rwanda Organisation ko hakomeza gushakwa uburyo butandukanye abana b’abakobwa bashyigikirwa bakanatezwa imbere.

Yijeje umusanzu w’inama n’ibitekerezo aba bakobwa n’ubundi bufatanye bashobora gukenera, anashimira ko basuye Qatar na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ababwira ko ibereyeho Abanyarwanda ari byiza kuba na bo bayisuye.

Banaganiriye ku mishinga itandukanye ishobora gukorwa hagati y’impande zombi. Yashimye cyane uburyo abakobwa bakomeza gufatanya mu bikorwa bakora. Miss Nimwiza yavuze ko hari imishinga iri gutegurwa yo gukorana hagati y’impande zombi “izaba ari myiza” Abanyarwanda bazagenda bamenya mu minsi iri imbere.

Abagize itsinda rya Miss Rwanda Organisation basuye Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, Nkulikiyimfura François
Ambasaderi Nkulikiyimfura ari kumwe na Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane ndetse na Iradukunda Elsa
Ambasaderi Nkulikiyimfura François yashimiye abategura irushanwa rya Miss Rwanda ku kuba bamusuye ariko anabashimira uburyo bateza imbere umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .