Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabivuze nyuma y’ubutumwa bwatanzwe n’uwitwa Kananura Didier yanditse kuri Twitter avuga ko uyu musore ari umwe mu bakwiriye gushyigikirwa kuko afite impano yihariye n’ukuboko kuryoshya indirimbo.
Kananura Didier yanditse abaza abantu bamukurikira niba baba barigeze bamenya ko hafi ya buri ndirimbo yamenyekanye yagiye inyura mu biganza bya Made Beats, avuga ko yahinduye ibintu byinshi mu ruganda rw’umuziki. Yakomeje asaba abantu kumufasha kumushimira.
Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa harimo na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wavuze ko na we ariko abibona.
Ati “Ndemeranya nawe byuzuye. Made Beats ni umuhanga. Ni umwami wo gukora indirimbo zikamamara. Buri gihe turyoherwa n’indirimbo yarambitseho akaboko ari we wa nyuma.”
Yifashishije amashusho ari ku rubuga rwa YouTube rwa IGIHE rugaragaza ukuntu yakoze indirimbo ya Marina na Harmonize yitwa ‘Love You’ ashaka kugaragaza ubuhanga bwe.
Made Beats ubusanzwe yitwa Mucyo David afite imyaka 26, ni umuhanga mu gutunganya indirimbo gusa igitangaje nta masomo yihariye yafashe mu bya muzika. Yabyinjiyemo mu myaka mike ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.
Producer Made Beats amaze kwigwizaho ibikorwa byiganjemo ibikomeye muri muzika. Ni umwe muri bake bahanzwe ijisho na buri muhanzi wifuza gukora indirimbo igezweho.
Zimwe mu ndirimbo zikunzwe aheruka gukora harimo ‘Ubunyunyusi’ ya Mico The Best na Riderman, ‘Jaribu’ ya Mike Kayihura n’izindi nyinshi.
Made Beats yatangiye gutunganya indirimbo mu 2013 akirangiza amashuri yisumbuye, yinjiye muri uyu mwuga abifashijwemo na Producer Nicolas afata nk’umusingi w’ibikorwa bye.
Uretse kwerekerwa na Nicolas, Made Beats ibindi bintu by’ibanze mu gutunganya indirimbo yabyize yifashishije YouTube .
I fully agree. @madebeats_ is a genius. A hit and a king maker! We always consume the final product and cheer the singers, but listen how this producer "cooks" hits in the backstage 🏾: https://t.co/hDrxSg7PEW
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 2, 2021
Reba zimwe mu ndirimbo Made Beats yarambitseho ibiganza



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!