00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze imyaka ibiri mu muziki! Ibyihariye kuri Omah Lay utegerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Kigali hitezwe igitaramo cy’injyanamuntu ‘Kigali Fiesta’ cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay.

Muri icyo gitaramo Omah Lay azafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko, kuva ku bihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro ni ko ari kugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Stanley Omah Didia wamenyekanye nka Omah Lay, ni umuririmbyi wo muri Nigeria wavutse mu 1997 asohora indirimbo ye ya mbere "Do Not Disturb" muri Mata 2019.

Yavukiye ahitwa Ikwerre muri Rivers State, iyi ni nayo leta yizemo amashuri yisumbuye mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ya Port Harcourt.

Uyu musore ubusanzwe avuka mu muryango w’abanyamuziki cyane ko Sekuru yari umuhanga mu gucuranga ibyuma bya muzika mbere y’uko yitaba Imana mu 1977, Se umubyara we akaba umuhanga mu gucuranga ingoma.

Omah Lay yatangiriye umuziki mu itsinda ry’abaraperi aho yitwaga Lil King, mbere y’uko yinjira mu bijyanye no kwandika indirimbo no kuzitunganya.

Muri Mata 2019 uyu muhanzi yasohoye indirimbo ‘Do Not disturb’ yakunzwe cyane bituma nyuma y’amezi abiri gusa ayisohoye ahita abona sosiyete bakorana mu guteza imbere umuziki we ‘KeyQaad’.

Amaze kugera muri KeyQaad, yamaze amezi arindwi mu karuhuko kamufashije gukora kuri EP ye ya mbere ‘Get Layd’ igizwe n’indirimbo eshanu.

Muri Nyakanga 2021, Omah Lay yasohoye indirimbo nshya yise ‘Understand’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Uyu musore kugeza ubu afite indirimbo zikunzwe zirimo Godly,Damn,Lo Lo, Infinity yakoranye na Olamide n’izindi zamufashije kuba icyamamare mu gihe gito.

Omah Lay aherutse kugarukwaho mu itangazamakuru ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2020 ubwo yajyaga gutaramira muri Uganda ari kumwe na mugenzi we wo muri Nigeria, Tems.

Nyuma y’igitaramo bakoreye muri Uganda, aba bahanzi baje gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwangiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Omah Lay utaramara imyaka ibiri mu muziki amaze kuba icyamamare
Omah Lay ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye agomba kuhakorera
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cyatumiwemo Omah Lay yageze ku isoko
Muri iki gitaramo Omah Lay azafatanya n'abahanzi bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .