Amavubi yateye Corneille amarangamutima, yerekana ko agifite u Rwanda ku mutima

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

U Rwanda uruvamo ariko ntirukuvamo! Imyaka 27 irashize umuhanzi Nyungura Corneille adakandagira ku butaka bw’u Rwanda ariko umutima urutekereza uracyasendereye.

Nubwo atuye mu birometero birenga ibihumbi 11 uvuye mu Rwanda, Corneille yakurikiye kandi yishimira umukino Amavubi yaraye atsinzemo Togo bikayahesha itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CHAN2020.

Ikipe y’igihugu ikimara kwegukana intsinzi, mu gihe abaturage ba Majengo i Rubavu, Nyamirambo na Kivugiza birohaga mu mihanda babyina intsinzi, Corneille na we yifatanyije n’abagaragarije ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, aciye kuri Twitter yandika agira ati "Amavubi!!! let’s go!!

Benshi mu bamukurikira bamwakirije ubutumwa bugaragaza ko bishimiye kuba agitekereza u Rwanda, igihugu yavuyemo ari muto afite agahinda ko kwicirwa ababyeyi mu maso.

Bamwe batangiye kwanzika babizamukiraho bamusaba gukorera igitaramo ku ivuko. Uwiyise Wakwetu yagize ati “Nyungura Corneille, dukeneye ko utaramira i Kigali ugaha Abanyarwanda ibyishimo nk’ibyo Amavubi yabahaye! Turakwemera, twese turi umwe.”

Undi wiyise Danny NDX yavuze ko yishimiye bikomeye kubona uyu muhanzi w’icyamamare agitekereza igihugu cye cy’amavuko. Ati “Mana yanjye ntabwo nari mbyiteze ku cyamamare mu muziki Corneille, urakoze kwereka urukundo igihugu cyawe cy’amavuko. Turagukunda!”

Corneille uheruka mu Rwanda mu 1994, yaje kuba ikirangirire mu muziki w’Isi, gusa kuva yava mu gihugu cye cy’amavuko ntarabasha kuhagaruka.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa bye by’umuziki, by’umwihariko Abanyarwanda bagiye batekereza ko yaba yarateye umugongo urwamwibarutse.

Corneille afite urwibutso rutari rwiza k’u Rwanda nyuma yuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ababyeyi be bishwe areba.

Amaze imyaka 27 mu nzira ndende yo kubasha kwakira ibyabaye ndetse no gukira ibikomere yagize.

Nubwo amaze igihe adakandagira mu Rwanda, Corneille ntasiba kuririmba u Rwanda mu ndirimbo ze. Mu ndirimbo ye ’Les sommets de nos vies" yasohotse mu 2013 hari aho akomoza kubyo kugaruka i Kigali aho avuga ati "...C’est toutes ces victoires en sens interdit, C’est les carrés rouges de la rue Saint Denis,Sera le retour, le retour à Kigali....".

Corneille ni mwene Emile Nyungura wari umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka PSD kugeza yishwe muri Mata 1994. Kuba umunyamuryango w’imena w’iri shyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, benshi bemeza ko biri mu byatumye yicwa rugikubita, cyane ko iyicwa rye kimwe n’abandi bayobozi muri PSD barwanyaga Leta y’icyo gihe ryakurikiwe n’uko abari bagize ishyaka ry’abahezanguni bo muri CDR bahise bigarurira PSD barayibohoza, iyoboka ingoma y’abatabazi ityo.

Corneille yavukiye i Freiburg mu Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa na Emile Nyungura na nyina w’Umunyarwandakazi witwa Pascasie Nyungura. Aba bombi bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera amasomo, hanyuma bagaruka gutura no gukora mu Rwanda.

Icyo gihe yari afite imyaka 6, maze nyuma y’imyaka 11 (ubwo yari agize 17) yahavuye ajya mu buhungiro aza kongera gusubura mu gihugu yavukiyemo, aho yavuye ajya kuba muri Canada ari na ho atuye hamwe n’umugore n’abana be babiri.

Yatangiye kwigaragaza nk’umunyamuziki mu 1993 ubwo yatwaraga Prix Découvertes mu irushanwa ryari ryateguwe na Televiziyo y’u Rwanda, ibyo byose bikaba biri muri icyo gitabo yasohoye gikubiyemo ubuzima bwe.

Corneille yagaragaje ko agifite u Rwanda ku mutima nubwo imyaka ibaye 27 atarugeramo
Corneille ukomoka mu majyepfo y'u Rwanda yabaye umuhanzi w'ikirangirire ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .