00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo Kenny Sol yigiye kuri Bruce Melodie mu mwaka bamaranye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani agira ati “Akaryoshye ntigahora mu itama”, ibi ninako byagendekeye Kenny Sol wakuze yifuza kuzakorana na Bruce Melodie indirimbo, aza gukabya inzozi muri Gicurasi 2020 ubwo uyu muhanzi yamusinyishaga amasezerano y’umwaka umwe bakorana.

Mu masaha make ashize, Kenny Sol yasohoye ‘Haso’ indirimbo ye ya mbere nyuma yo gutandukana na Bruce Melodie ikanaba iya nyuma bakoranye.

Nubwo batandukanye ariko nanone ku rundi ruhande Kenny Sol yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Bruce Melodie.

Mu byo yamwigiyeho, Kenny Sol yabwiye IGIHE ko harimo gukunda umurimo no guharanira kwigira abandi bakaza bakunganira.

Ati “Bruce Melodie akunda ibyo akora, akunda akazi ke! Wenda reka nguhe urugero mu minsi ishize ubwo hadukaga Covid-19 nta bitaramo bigoye gukora amashusho y’indirimbo, niwe watweretse twese ko ari ibintu bishoboka!”

Yakomeje avuga ko hari imapanuro Bruce Melodie yigeze kumuha nubu zikimufashije, ati “Hari umunsi yigeze kumbwira ko umuntu wa mbere ugomba gukunda ibyo akora ari njyewe ubwanjye, abandi bakaza ari ukunyunganira!”

" Murabizi ibintu byagiye bimubaho, kenshi yakundaga kumbwira ko iyo aba umuntu ucika intege aba yarabiretse ariko kutazicika ni byo byamugize uwo ari we!"

Nubwo ari byinshi yigiye kuri Bruce Melodie, Kenny Sol ahamya ko mu mwaka yamaranye n’uyu muhanzi ibi ari bimwe mu by’ingenzi yahamya ko yamukuyeho.

Kenny Sol akomoza ku kuntu yakiriye gutandukana na Bruce Melodie bari bamaze umwaka bakorana ndetse akaba n’umuhanzi yakuze arota kuzakorana nawe.

Kenny Sol yavuze ko nubwo yatandukanye na Bruce Melodie ariko nta gikuba cyacitse kuko ari ibintu baganiriye mbere yuko biba.

Ati “Buriya Bruce Melodie yagiye kubitangaza tumaze igihe twarabiganiriye ndetse twaranabifasheho umwanzuro! Nta cyantunguye ndetse nta n’icyambabaje, ni amasezerano yari arangiye kandi yatwerekaga impamvu zikomeye zitatuma dukomezanya ahubwo ko buri wese yaba yirwarije.”

Kenny Sol yavuze ko atababajwe no gutandukana na Bruce Melodie, ahubwo ngo yishimiye igihe bamaranye n’ibyo babashije gukorana.

Ati “Sinavuga ko byambabaje, ni urugendo nyine, buri kintu kigira iherezo narabyakiriye! Gusa nishimira igihe twamaranye, nigeze kuvuga ko inzozi zanjye zari ugukorana nawe indirimbo kandi byarabaye n’ubu iracyakunzwe. Ndamushimira cyane kandi ndabizi ko ninongera kumukenera azanyumva.”

Uyu muhanzi yahishuye ko kugeza ubu ari kwikorana umuziki bityo ko igihe haboneka umuntu wifuza ko bakorana nta kabuza ari ibintu baganira.

Ikiganiro na Kenny Sol

Indirimbo nshya ya Kenny Sol ’Haso’

Kenny Sol avuga ko yigiye kuri Bruce Melodie gukunda akazi ke no gukunda ibikorwa bye kurusha undi wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .