Amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi yasojwe abarenga 2400 bagaragaje impano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi yasojwe abanyempano 2400 bo mu bice byose by’igihugu bagaragaje ubuhanga bwabo mu byiciro by’ubuhanzi zitandukanye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira 2018 nibwo i Kigali hasorejwe amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi yabaye iminsi itatu aho kuba ibiri nkuko byari biteganyikwe, kubera umubare munini w’abayitabiriye.

Ku ntangiriro, aya marushanwa yazengurutse igihugu, yabereye mu Karere ka Kayonza ku wa 08-09 Nzeri 2018 ahari hateraniye urubyiruko ruturutse mu Ntara y’Uburasirazuba n’inkengero zayo.

Muri iyo minsi ibiri, irushanwa ryatangiranye imbaraga zikomeye kuko abagera kuri 393 aribo babashije kugaragariza Akanama Nkemurampaka impano zabo.

Nyuma ya Kayonza ku wa 15-16 Nzeri 2018, ArtRwanda-Ubuhanzi yari yakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Musanze na Rubavu.

I Musanze, Akanama Nkemurampaka kahuye n’urubyiruko 268 naho i Rubavu, urubyiruko rwitabiriye amarushanwa y’ibanze ni 317.

Ku wa 22-23 Nzeri, hari hatahiwe Intara y’Amajyepfo n’uturere two mu Ntara y’Uburengerazuba tutashoboye kugera Rubavu. Abahanzi bitabiriye irushanwa bahuriye mu karere ka Huye na Rusizi,ahagaragaye impano zikomeye ziganjemo umubare munini w’abaririmbyi.
Urubyiruko 328 ruturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Uburengerazuba rwerekanye ko hari impano rwifitemo zikeneye gutezwa imbere.

Ibyo ni nako byari bimeze mu Karere ka Huye aho abiganjemo abashushanya nabo biyeretse Akanama Nkemurampaka. Muri iyo minsi ibiri, urubyiruko 397 nirwo rwitabiriye amarushanwa.

Nyuma yo kugera mu ntara zose z’igihugu, hari hatahiwe Umujyi wa Kigali. Irushanwa ryabereye mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi (Rwanda Art Museum) i Kanombe.

Hagaragaye abanyempano baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu babonye umwanya uhagije wo kwerekana impano zabo.

Ubusanzwe irushanwa ryari rigenewe iminsi ibiri tariki 29 na 30 Nzeri, ariko kubera ubwinshi bw’abitabiriye, byabaye ngombwa ko hongerwaho undi munsi wa Gatatu (Ku wa Mbere tariki ya 01 Ukwakira) kugira ngo hatagira ucikanwa n’aya mahirwe.

Iyi minsi yasojwe Umujyi wa Kigali ariwo ugaragaje ubwitabire buri hejuru kuko urubyiruko 697 rwerekanye impano zarwo.

Uteranyije intara zose, urubyiruko rwabashije kugaragaza impano zarwo ni 2400.
Mu gikorwa cyo gushakisha impano hifashishijwe akanama nkemurampaka kagizwe n’amatsinda abiri y’abahanzi n’abahanga mu byiciro by’ubuhanzi,byitabwagaho mu irushanwa.

Itsimda rya mbere ryarimo Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera; Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli izwi nka Moshions; Umuhanzi Danny Vumbi; Umukinnyi wa filimi; Mazimpaka Kennedy ndetse n’Umunyabugeni Kabakera Jean Marie Vianney.

Itsinda rya kabiri ryari rigizwe n’Umunyamideli, Sonia Mugabo; Umuhanzi Bruce Melodie; Umunyarwenya Ntarindwa Diogène ‘Atome’, Umuhanzi Mani Martin n’Umunyabugeni, Kibibi Jean de Dieu.

Mi gihe aya marushanwa yaberaga mu mugi wa Kigali, abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni n’abandi basuye aho yaberaga bakurikira uburyo impano zerekanwaga.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni umushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation.
Uzagaragaza, unashyigikire urubyiruko rufite impano kugera aho zibasha kubatunga ndetse bakazifashisha mu guhanga imirimo.

ArtRwanda - Ubuhanzi yibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rufite impano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Iki ni kimwe mu bihangano bitangaje byamurikiwe Akanama Nkemurampaka
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, ni umwe yahaye impanuro urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwari rwagiye kwerekana impano zarwo
Abafite impano mu kwerekana imideli nabo ntibatanzwe
Uyu musore yiyeretse Akanama Nkemurampaka mu ndirimbo yakunzwe na benshi yise 'Tugiye ku Gisenyi'
Iri rushanwa rikomeje kugaragaza ko abanyarwanda bafite impano mu bintu bitandukanye birimo nko kuvuga imivugo\

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza