00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarira y’ibyishimo ku bafana ba Britney Spears nyuma y’aho se yambuwe inshingano zo kumukurikirana (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Jamie Spears ubyara umuhanzikazi Britney Spears yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’, nyuma y’igihe kinini yari amaze abikora.

Ikinyamakuru PageSix cyibanda ku myidagaduro muri Amerika cyatangaje ko Urukiko rw’i Los Angeles rwafashe umwanzuro wo guha uburenganzira busesuye Britney Spears nyuma yo gusanga gukurikiranwa na se byari ibintu bibi kuri we.

Umucamanza Brenda Penny yatangaje ko bafashe iki cyemezo mu nyungu z’uyu muhanzikazi. Nyuma yo kumva impaka hagati y’abanyamategeko barimo uwa se wa Britney Spears ndetse n’uwe, yatangaje ko bitashoboka ko uyu muhanzikazi akomeza gukurikiranwa na se.

Ati “Uko ubu ibintu bimeze ntabwo bishoboka ko Britney yakomeza gukurikiranwa na se. Biragaragaza ubuzima bubi ndetse bisaba guhagarikwa kwa Jamie Spears guhera uyu munsi.”

Umucamanza yemeye ko John Zabel ariwe ugiye gufata inshingano zo gukurikirana imwe mu mitungo, nyuma yaho umunyamategeko w’uyu muhanzi Mathew Rosengart, abimusabye.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzikazi yabwiye PageSix ko uyu muhanzikazi yishimye bikomeye ndetse mu myaka 13 yari ishize akurikiranwa na se aribwo yagaragaye afite akanyamuneza kadasanzwe.

Ati “Britney yasutse amarira ubwo yamenyaga icyemezo urukiko rwafashe. Mu gihe kinini cyane gishize, yari yaratangiye gutekereza ko atazigera abona umunsi se azamburwa inshingano zo kumukurikirana, ariko bwa nyuma na nyuma byabaye. Ntabwo arabyakira, yabuze amagambo ariko ari gusimbuka kubera ibyishimo. Mu myaka 13 ishize ntabwo yari yarigeze agira ibyishimo nk’ibyo afite.”

Abafana ba Britney Spears bari baratangije ubukangurambaga bwiswe #FreeBritney bwari bugamije gusaba ko ahabwa uburenganzira bwo kwigenga bari bateraniye hanze y’urukiko, bose bakimenya inkuru ko yahawe uburenganzira bwe bamwe bitereye hejuru naho abandi bararira kubera ibyishimo.

Muri Kanama Jamie Spears w’imyaka 69, yifashishije umunyamategeko we yari yandikiye urukiko arumenyesha ko yemeye kurekura izi nshingano yari amaranye igihe, yemeza ko azabikora mu buryo bukurikije amategeko kandi buboneye.

Hari aho yagize ati “Twiteguye kuba twarekura izi nshingano mu gihe ibintu bimwe bitarakemuka byaba byagiye ku murongo ndetse no mu gihe nyacyo.”

Byaje nyuma yaho Britney Spears w’imyaka 39 yari amaze igihe agerageje gusaba umucamanza ko yakwihutisha urubanza kubera ko gutegereza biri kumugiraho ingaruka.

Yari yasabye ko se yakwamburwa uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe mu cyiswe ‘Conservatorship’.

Kuva mu 2008 kugeza ubu se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Britney yari yaravuze ko mu gihe se yaba akomeje kumurikirana atazongera kuririmba mu bitaramo ukundi.

Iyi nkuru ikimenyekana bamwe bahoberanye
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Britney Spears
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Britney Spears
Umunyamategeko wa Britney Spears nyuma yaho uyu mukobwa asubijwe uburenganzira bwe
Bamwe bafashwe n'ikiniga kubera amarira y'ibyishimo
Ahabereye urubanza hari hakubise huzuye abashyigikiye uyu muhanzikazi
Abazi gushushanya bifashishije impano yabo bagaragaza ko Britney Spears yongeye kwisubiza uburenganzira bwe (bagereranyije n'inkota bamushushanyije afite mu kiganza)
Abantu benshi bagaragaje ko icyemezo cy'urukiko cyabanyuze
Abafana b'uyu muhanzikazi bashakaga ko yigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .