Kwamamaza

Amarira ashoka, Ingabire Kenny yambitswe ikamba rya Miss High School (Amafoto)

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 10:37' na Munyengabe Murungi Sabin


Umukobwa witwa Ingabire Kenny wari uhagarariye ishuri rya Excella School ni we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School 2016) ahigitse bagenzi be 13 bari bahanganye.

Ni ku nshuro ya Gatatu mu Mujyi wa Kigali hatowe umukobwa uhiga abandi mu buhanga n’uburanga mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2014 hatsinze uwitwa Umutoni Barbine wigaga muri LDK naho mu mwaka ushize wa 2015 ikamba ryahawe Irebe Natasha wari uhagarariye ishuri rya FAWE Girls School.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kanama 2016 muri Serena Hotel nibwo habaye ibirori byo gutora umukobwa ubahiga bose mu ntambuko, kuvuga ashize amanga, ubuhanga , ikimero cyiza n’uburanga.

Umukobwa wari uhagarariye ishuri rya Excella School ni we wanikiye bagenzi be ahabwa ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali.

Icyagaragaye kurusha ibindi , ni uko aba bakobwa bose bahatanye bafite ubuhanga budasanzwe buri wese mu cyiciro yibonamo no mu bumenyi rusange. Baranzwe no gusubiza ibibazo badategwa haba mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa byabaga akarusho iyo babazwaga mu Cyongereza kuko hafi ya bose bakididibuzaga nta mususu.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abanyamideli babizobereye Kabano Franco, Ntabanganyimana Jean de Dieu na Mutesi Mubera Liliane wiga muri Mount Kenya University.

Ibibazo byabajijwe abakobwa byibangaga ahanini ku muco nyarwanda, uruhererekane rw’abami batwaye u Rwanda, umuganura, indangagaciro na kirazira n’ibindi bishamikiye ku buzima bw’igihugu.

Usibye kuba ari abakobwa ubona bafite ubwiza buhebuje busanzwe bwihariwe n’Abanyarwandakazi, aba bakobwa bagaragaje ko ubuhanga bwabo butanga icyizere ku hazaza heza h’u Rwanda. Ni abakobwa bato mu myaka no mu gihagararo ariko ’bakuru mu mutwe’.

Ntibyari byoroheye akanama nkemurampaka kwemeza umukobwa ukwiye kuba Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016. Bose bari beza ku isura, mu buhanga bayingayinganaga, intambuko bose bari bayizi ndetse wabonaga buri wese afite inyota yo kwegukana irushanwa.

Ibirori byari byatangiye saa moya n’igice gusa ahagana saa tanu n’iminota 50 z’ijoro nibwo akanama nkemurampaka kanzuye ko Ingabire Kenny abaye Nyampinga.

Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bigana na we muri Excella Schools by’umwihariko ubwo bamwambikaga ikamba amarira y’ibyishimo yashotse ku matama.

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hasi muri Serena Hotel ahabereye ibi birori, abateguye itorwa rya Miss High School wabonaga ko gahunda yabo itari ku murongo kuko harimo guhuzagurika kwinshi no kuvuga amagambo menshi atari ngombwa.

Hari akajagari gakomeye mu bahanzi bakizamuka basusurukije ibirori, uwiyumvamo ubuhanzi wese yahawe umwanya atanga CD ye araririmba ku buryo wabonaga byarambiranye ku maso y’abatumirwa.

Abakobwa bose batowe ni:

- Miss Photogenic: Ishimwe Naomi
- Miss Congeniality: Mutoni Queen
- Miss Creativity: Ingabire Lyna
- Miss Popularity: Ishimwe Naomi
- Miss Bright: Ingabire Kenny
- Igisonga cya Kabiri: Kirezi Rutaremara Brune
- Igisonga cya Mbere: Usanase Shamim Irene
- Miss High School: Ingabire Kenny

Ibirori byatangiye biyerekana buri wese mu mpuzankano y'ishuri yigamo
Umunyeshuri wa LDK
Ishimwe yasobanuraga icyamuteye guhanga umwambaro uteye utya
Uyu ngo yashakaga kwibutsa abantu amateka ya Ndabaga
Ubwo biyerekanaga bambaye imyambaro idoze mu bitenge
Ishimwe Naomi wari uhagarariye ishuri rya Glory Secondary School yari ashyigikiwe na benshi
Ishimwe yatahanye ikamba rya Miss Popularity na Miss Photogenenic mugenzi we Usanase Shamim Irene aba igisonga cya mbere
Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma
Ibirori byitabiriwe n'abantu babarirwa mu ijana
Akanama nkemurampaka mu kazi
Buri wese yari ashyigikiye umukobwa wo mu kigo cye
Ikamba ryahataniwe n'abakobwa baturutse mu bigo 14 byo mu Mujyi wa Kigali
Ingabire Kenny yanagizwe Nyampinga ufite ubumenyi kurusha abandi
Ishimwe Naomi yatowe nka Nyampinga uberwa n'amafoto
Ishimwe Naomi yatahanye amakamba abiri
Kirezi Rutaremara Brune yabaye igisonga cya kabiri
Usanase Shamim Irene yagizwe igisonga cya mbere biramurenga ararira
Ingabire Kenny bakimuhamagara byamurenze araturika ararira
Kenny ntiyiyumvishaga ukuntu agizwe Nyampinga w'amashuri yisumbuye
Ibyishimo byari byamurenze
Nyampinga w'u Rwanda Kundwa Doriane ni we wambambitse ikamba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved