00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarenga y’ugusubirana kwa Kim Kardashian na Kanye West

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kim Kardashian n’umuraperi Kanye West bakomeje kugaragarizanya amarangamutima adasanzwe nyuma y’ibihe bibi bari barimo by’urukundo rwabo byanatumye umwe muri bo yaka gatanya, undi akayemeza.

Kim Kardashian aheruka kuyobora ibirori bya Saturday Night Live [SNL] byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru cyashize. Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko aba bombi bakomeje kugirana umubano udasanzwe ndetse cyemeza ko Kanye West ubwo bajyaga muri iki kiganiro yicaye aho yitegeye Kim Kardashian bakajya bacirana amarenga nk’abafite ibyo baziranyeho.

Aba bombi kandi bajyanye mu modoka imwe ubwo bajyaga muri SNL, ibintu bikomeje kwerekana ko bashobora kuba barongeye kwiyunga ariko bakaba badashaka guhita babigaragaza.

Kim Kardashian muri iki kiganiro cya SNL yavuze uyu wahoze ari umugabo we nk’umuntu w’ibihe byose kuri we ndetse akaba yaratumye abyara abana bane badasanzwe.

Ati “Ni umwiza w’ibihe byose. Ni umukire cyane w’umwirabura muri Amerika. Umunyempano w’umunyabwenge wampaye abana bane badasanzwe. Ubwo natandukanaga na we, mugomba kumenya ko byatewe n’ikintu kimwe. Imyitwarire ye. Nzi ko bisa nk’aho hari icyo bivuze, ariko abantu bakomeza kumbwira ko gusetsa biza biturutse mu kuri. Niba kandi hari ikintu kimwe mpora nihatira kuba, ni ukuba umunyakuri.”

Hari amakuru avuga ko n’ubwo uyu mugore yavuze gutya nyuma y’iki kiganiro Kanye West yagaragaye mu rwambariro kirangiye agiye kumureba kandi mbere y’uko kiba mu gihe cyo kwitoza akaba yagaragaye yagiyeyo nabwo.

Mu minsi yashize aba bombi babonywe bava ahitwa Nobu Malibu aho bari basangiriye ibya nijoro bari kumwe n’uwitwa Tracy na Ray Romulus.

Nyuma yo gusangira ibya nijoro Kim Kardashian na Kanye West bagiye mu modoka imwe. Kanye West ni we watwaye imodoka ndetse na Kardashian amwicaye iruhande, abandi bari kumwe bari inyuma.

Muri Kanama, Page Six yatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Iki kinyamakuru cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n’umugore we ariko benshi ntibabyizere.

Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise ‘Donda’.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru yashyiraga ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Kim Kardashian na Kanye West bagaragaye bari mu modoka imwe ubwo bitabiraga Saturday Night Live
Kim Kardashian na Kanye West bakomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko baba barasubiranye
Mu minsi yashize bagaragaye basohokanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .