00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa yatumye Miss Tanzania yamburwa amahirwe yo kwitabira Miss World

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Muri Tanzania umuriro watse! Abategura irushanwa rya Miss Tanzania ntabwo bari kuvuga rumwe n’umukobwa witwa Rose Manfere wambitswe iri kamba ndetse wagombaga guhagararira iki gihugu muri Miss World 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba hacicikanye iyi nkuru ndetse n’Inama y’Igihugu y’abahanzi (Basata: ‘Baraza la Sanaa Tanzania’) ikaba yarinjiye muri iki kibazo ngo irebe uko cyakemurwa.

N’ubwo bikomeje kumera gutya abategura Miss Tanzania batangaje ko hari impamvu zikomeye zatumye baka amahirwe Rose Manfere, wagombaga guserukira iki gihugu muri Miss World mu mpera z’uyu mwaka yamburwa aya mahirwe mu buryo butunguranye.

Ubuyobozi bwa butegura Miss Tanzania, bwatangaje ko uyu mukobwa yikoreye aye masezerano, ndetse ntiyubahirize amategeko y’iyi sosiyete yamusinyishije ari nayo yagombaga kumuha uburenganzira bwo kujya muri Miss World.

Umuyobozi wa Miss Tanzania, Azama Mwasango, yabwiye itangazamakuru ko hari ibintu uyu mukobwa yirengagije akabikora kandi bitari ngombwa kubera ikamba afite.

Ati “Mu cyubahiro cy’ikamba hari ibintu atagombaga gukora, ariko buri gihe yahabwaga umurongo agomba kugenderaho agahitamo kunyura mu wundi utajyanye n’ibyo yabwiwe.”

Yakomeje avuga ko yajyaga mu bitaramo by’abandi bantu kandi atahawe uruhushya rwo kubikora, ndetse rimwe na rimwe agasaba ubutumire. Ibintu ubuyobozi bw’iri rushanwa buvuga ko bidakwiye kuko byangizaga isura n’iy’abategura irushanwa.

Yavuze ko uyu mukobwa yagiye akora ibikorwa by’ubucuruzi atamenyesheje abategura iri rushanwa n’ibindi.

Mwasango yavuze ko ikintu gikomeye cyatumye uyu mukobwa yamburwa umwanya wo guhagararira Tanzania muri Miss World ari uko yakoresheje izina rya Miss Tanzania ku nyungu ze bwite.

Ati “Yashinze ikipe ishinzwe kumureberera inyungu ku giti cye atatubwiye ndetse iryo tsinda rimureberera inyungu ryagiye ryivuga imbere y’abanyemari n’abandi bantu batandukanye nka bamwe mu bahagarariye uyu mukobwa kandi twe duhari. Abashinzwe kumureberera inyungu bakoze ibintu nk’ibi muri Minisiteri y’itumanaho. Iki ni icyaha gikomeye twanakibwiye Basata.”

Icyemezo cyo kwambura Rose uburenganzira bwo guhagararira Tanzania muri Miss World cyatangajwe ku wa 14 Nyakanga. Itangazo ryagiye hanze ryavugaga ko agomba gusimburwa na Juliana Rugamisa wabaye igisonga cye.

Inama y’Igihugu y’abahanzi, Basata yasabye ko Rose Manfere ari we wazahagararira Tanzania muri Miss World ariko abategura irushanwa bavuga ko bamaze kumusimbuza Juliana Rugamisa ndetse akaba ageze imyiteguro kure yo kujyayo.

Rose Manfere wabaye Miss Tanzania yari kuzahagararira iki gihugu muri Miss World none yambuwe ubwo burenganzira
Juliana Rugumisa wabaye Igisonga cya mbere ni we uzitabira Miss World ahagarariye Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .