00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaherezo y’urugendo rwa Israel Mbonyi muri Israel

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Muri Mata 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise ‘Twende Jerusalem’ igamije kuzamura umubano hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda no guteza imbere impano z’urubyiruko n’urwego rw’ubuhanzi.

Uru rugendo ntirwabaye kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma y’isubikwa ry’uru rugendo, IGIHE yifuje kumenya uko gahunda y’uyu muhanzi iteye, hibazwa niba urugendo rwe rwarahagaritswe burundu.

Mu kiganiro na Lavie Mutanganshuro ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade ya Israel, yavuze ko uru rugendo rwasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, icyakora gahunda yimuriwe mu mpera za Nyakanga 2021.

Ati “Twizeye byibuza ko mu mpera za Nyakanga abantu bazaba bakingiwe bazaba bashobora gukorera urugendo nka ruriya muri Israel, hatagize igihinduka byibuza ibintu bikaguma gutya cyangwa bikaba byiza kurushaho uyu muhanzi yagenda icyo gihe.”

Mutanganshuro yavuze ko kugeza ubu bataramenya niba hari impinduka zizaba ku bitaramo Israel Mbonyi yagombaga kuzakorera muri Israel, avuga ko byose bizagenwa n’uko ibihe bizaba bihagaze.

Mu Ukuboza umwaka ushize Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, yari yatangaje ko impamvu bahisemo Israel Mbonyi nk’umuhanzi wa mbere uzitabira gahunda ya ‘Twende Jerusalem’, ari uko ari umwe mu bafite umwihariko mu Rwanda.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, yavuze ko binyuze muri ‘Twende Jerusalem’ Mbonyi azakorera ibitaramo bine mu mijyi itandukanye yo muri Israël.

Israel Mbonyi ari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam (uri ibumoso) ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya ‘Twende Jerusalem’
Israel Mbonyi yataramiye abitabiriye umugoroba wo gusangira wahuje ubuyobozi bwa Ambasade ya Israel mu Rwanda n’abaterankunga ba gahunda ya ‘Twende Jerusalem’
Israel Mbonyi ku meza na Ambasaderi Ron Adam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .