Amahari hagati ya Nizzo n’umukunzi we uba mu Busuwisi bapfa umukobwa w’umucuruzi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Nshimiyimana Muhamed [Nizzo] wo mu itsinda rya Urban Boyz yagiranye amakimbirane n’umukunzi we uba mu Busuwisi, intandaro ya byose ni umukobwa w’umucuruzi umaze iminsi asa n’uwigaruriye uyu musore.

Nizzo yari amaze iminsi agarukwaho kubera ibyakurikiye itandukana rye n’umukobwa witwa Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa. Uyu bari bamaranye igihe kinini ndetse bateganyaga kuzarushinga ariko byarangiriye mu magambo gusa.

Nyuma yo gutandukana na Umulisa Yvette, Nizzo yigaragazaga nk’uwazinutswe ibyo gukundana ndetse yahanaguye amafoto ye yose kuri Instagram. Mu minsi mike ishize byatahuwe ko Nizzo afite undi mukobwa yabangikanyaga na Yvette mu rukundo ndetse ngo biri mu byatumye bashwana.

Nizzo afite umukunzi yahishe itangazamakuru witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi. Nizzo iyo avuga kuri Nisingizwe avuga ko ari “umugore”. Mu ntangiriro z’iki cyumweru havutse umwuka mubi hagati y’aba bombi biturutse ku wundi mukobwa wiyita Bijou Dabijou.

Bijya gutangira, Nizzo yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Bijou Dabijou yabaye kuwa 2 Ukwakira 2017, mu gukata gateau uyu mukobwa yafatanyije na Nizzo maze ibirori birangiye asakaza amafoto yabo bombi kuri Snapchat ayaherekeza udutima.

Ibi byazamuye uburakari kuri Nisingizwe Solange ibye na Nizzo bizamo akaduruvayo ndetse uyu musore yahamirije itangazamakuru ko ‘byababaje umugore wanjye gusa namusabye imbabazi mumenyesha ko uriya mukobwa nta kindi kiduhuza usibye kuba yarantumiye ku isabukuru y’amavuko ye’.

Bijou yasakaje aya mafoto yerekana ko hari igihamya cy'urukundo hagati ye na Nizzo

Bijou Dabijou bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Nizzo gusa mbere y’uko bunga ubumwe uyu mukobwa yabanje gukururana na Safi ndetse basangiye kenshi, yanasangiye n’aba basore ubwo Urban Boyz iheruka kujya i Kampala ari naho acururiza.

Uyu Bijou Dabijou ni umucuruzi, akorera cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ubundi akajya mu Rwanda mu gihe cyo kuruhuka.

Nizzo yafashije Bijou gukata gateau bitera agahinda Solange wo mu Busuwisi
Nisingizwe Solange aba mu Busuwisi
Uyu ni we mukunzi wa Nizzo Kaboss

Nguwo Bijou wateje umwiryane mu rukundo rwa Nisingizwe na Nizzo

Muri Werurwe 2017 Nizzo yagaragaye ari kumwe na Bijou

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza