00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Amb. Habineza Joseph

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kanama 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, ubwo inkuru y’itabaruka rya Amb. Joseph Habineza yamenyekanaga, amagambo yuzuyemo agahinda, urwibutso rwe no kumwifuriza kuruhukira aheza, ni yo yiganje ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi n’abandi bantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.

Amb. Habineza Joseph ‘Joe’ yayoboye Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, akayisubiramo ari iya Siporo n’Umuco ndetse akaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, yatabarutse ku wa 20 Kanama 2021.

Mu nshingano ze hari henshi yahuriraga n’urubyiruko, uburyo yarwisanzuragaho na we akaruha umwanya wo kumwisanzuraho byabaye impamvu yatumye agwiza igikundiro.

Ubundi bajya bavuga ko urugendo rwa muntu ku Isi ni rugufi ari na yo mpamvu uwarugenze neza, akarubanamo amahoro n’abo bari kumwe, akarangwa no gutunganira bose, iyo arusoje asiga inkuru nziza imusozi.

Inkuru y’urupfu rwa Amb. Habineza ‘Joe’ yakoze ku mitima ya benshi, baba abo mu muryango we n’Abanyarwanda mu ngeri zose.

Icyakora iyi nkuru yageze ku bahanzi n’abandi bantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro agahinda kaba kose.

Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ati “Amagambo ashize ivuga!”

Bamporiki wabanye na Amb. Joe Habineza akiri umuhanzi, nyuma yo kumenya urupfu rwe yagize ati “Umutware w’ubukunzi, inkuru mbi yamuhindukiye umutwaro ati: Amagambo ashize ivuga! Hari ubwo imfura zitabaruka tuti: utabarutse atutira aba yujuje, nibyo kuko nawe ubwo utabarutse ugitutira urujuje! Ariko inkuru y’itabaruka ryawe ihungabanyije imfura. RIP my Minister Joe.”

Mani Martin abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimira kuba byibuza yarashimiye Amb. Joe ibyo yamukoreye.

Ati”Rimwe na rimwe ubuzima ntabwo buduha amahirwe yo kubwira abantu icyo basobanuye kuri twe, urukundo tubakunda, ngo tunabashimire ibyiza badukoreye. Byibuza ndishimira ko nabashije kubikubwira! Uruhukire mu mahoro.”

The Ben, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yabuze icyo avuga arangije ashyiraho ifoto ya Amb. Habineza Joe ayiherekesha umutima umenetse kimwe na Riderman.

Umuhanzi Meddy yavuze ko bigoye kwizera ko Amb. Habineza Joe yitabye Imana, icyakora amwifuriza iruhuko ridashira.

Kitoko Bibarwa na we yifashishije ifoto ya Amb. Joe Habineza arangije ati “Birababaje”.

Abandi barimo Tom Close, Miss Kundwa Doriane, Madebeats, Scillah,Dj Pius,Uncle Austin, Aline Gahongayire, Charly, Nina, Rafiki Coga Style, Ally Soudy, n’abandi benshi bafite amazina akomeye mu myidagaduro bagiye bagaragaza ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo.

Amb. Habineza Joe yakunzwe n’urubyiruko cyane mu 2004 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco.

Miss Kundwa Doriane yababajwe bikomeye n'inkuru y'urupfu rwa Amb. Joe Habineza
Birababaje! Kitoko Bibarwa yabuze amagambo yo guherekeza iyi nkuru
Rafiki Coga Style yifurije Joe Habineza kuruhukira mu mahoro
Uruhukire mu mahoro! Ubutumwa bwa Producer Madebeats
Riderman nawe ubanza amagambo yashize ivuga
Scillah usanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yababajwe bikomeye n'urupfu rwa Amb. Joe Habineza
Ifoto iherekejwe n'umutima umenetse isobanura agahinda The Ben yagize nyuma y'urupfu rwa Amb. Joe Habineza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .