Kwamamaza

Amafoto ya mbere y’ahatangirwa igikombe cya Primus Guma Guma Super Star

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 15:10' na Munyengabe Murungi Sabin


Irushanwa risumba ayandi mu gihugu, Primus Guma Guma Super Star ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, rirasozwa ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Kanama 2016.

Itsinda rifasha Bralirwa gutegura iri rushanwa ryamaze kunoza no gushyira ibintu byose ku murongo ku buryo isaha y’igitaramo igera abafana bakizihirwa n’umuziki uyunguruye nta kibasoba.

Iki igitaramo gikomeye kirabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abahanzi 10 bari mu irushanwa barahatana bwa nyuma bityo akanama nkemurampaka kagatangaza umuhanzi warushije abandi ari na we uhabwa igihembo nyamukuru.

Irushanwa rya PGGSS6 rihuje abahanzi Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Bruce Melody, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.

Inzira zerekeza kuri Stade ahabera igitaramo zirimo ibyapa bya Primus byerekana ko hari ibirori
Urebeye hanze y'ahari bubere igitaramo...
Abashinzwe umutekano bamaze kuhagera
Ubwiherero bwatunganyijwe kare cyane
Utubari ducuruza PRIMUS twamaze kubakwa....Uyu munsi iyi nzoga iragurishwa 500frw
Abafana b'inkwakuzi bahagera mbere barafata iyi myanya yitegeye urubyiniro
Umuhanzi uri bwegukana igihembo aragishyikirizwa hano
Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly na Knowless batwaye PGGSS mbere
Itangazamakuru ryahashinze amatako ngo risuzume ibyuma kare
Ikintu cyose kiri ku murongo...
Uyu munsi Bralirwa yakoze umuteguro wihariye
Uhagaze imbere y'urubyiniro ni gutya hasa
Abo muri VIP bamaze gutegurirwa imyanya ahatekanye
Ni irushanwa rya PRIMUS risozwa uyu munsi
Itsinda rifashe Bralirwa gutegura irushanwa mu turimo twa nyuma
Polisi y'u Rwanda yamaze kuhagera ngo icunge umutekano hakiri kare
PRIMUS zatangiye gukonjeshwa
Dj Bissosso we yabanje kurira hejuru ya Stade ngo arebe uko ahabera igitaramo hateye
VIP barinjirira muri uyu muryango

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved