Kwamamaza

Amafoto y’inkumi n’abasore bahatanira Miss&Mister muri Kaminuza yahoze yitwa RTUC

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 18:06' na Munyengabe Murungi Sabin


Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi UTB, igiye kongera gutora Nyampinga na Rudasumbwa bayihagararira nyuma y’imyaka ine yari yihiritse iki gikorwa kitaba.

Iri shuri ryaherukaga gutora Nyampinga kuwa 9 Werurwe 2012, [icyo gihe ryitwaga RTUC] hatowe Miss Elisabeth Ibyishaka naho mu bahungu hatsinda uwitwa Raoul Mugwaneza wahawe ikamba rya Rudasumbwa.

Iki gikorwa kiri gutegurwa na Mind Africa Group iyobowe na Mukubu Jordan. Irushanwa rihuje abasore n’inkumi 20 biga muri UTB[University of Tourism,Technology and Business studies] mu mashami yayo abiri, mu Mujyi wa Rubavu no ku cyicaro cyayo i Kigali.

Mu gukora amajonjora y’ibanze, hatoranyijwe inkumi n’abasore icumi muri buri shami bose hamwe bakuzuza umubare 20.

UTB Kigali ihagarariwe n’abanyeshuri icumi, mu bakobwa harimo : Ingabire Doreen, Buranga Cynthia, Uwamahoro Tidjalat, Uwanyirijuru Roselinda na Nishimwe Uwingabire Albine. Mu cyiciro cy’abasore harimo: Maboneza Gilbert, Rwamagaju Stanley, Rukundo Dismas, Kwizera Assouman na Kabanda Alexis.

Ishami rya Rubavu rihagarariwe na Uwamurera Patience, Nyirabaruta Aline, Kazeneza Marie Merci, Mucyo Nathalie, Isimbi Delice; naho mu basore hakabamo Ruthi Patrick, Ntsinzi Eloi, Nkurunziza Enock, Rugamba Charmant na Cyubahiro Pacifique.

Abahatana bose uko ari 20 bamaze iminsi ine mu mwiherero kuri Ambassador’s Pack i Gikondo mu gihe bategereje ibirori nyamukuru byo gutoranya umusore n’inkumi bahize abandi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016 mu birori bizabera kuri Lemigo Hotel.

Muri ibi birori hatumiwe abahanzi bakunzwe muri iki gihe mu Rwanda barimo Chary na Nina, Active n’umuraperi Oda Paccy. Kwinjira ni amafaranga igihumbi ku banyeshuri na bibiri ku bandi basanzwe ndetse n’ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro.

Abakobwa

- Uwingabire Albine

- Nyirabaruta Aline

- Buranga Cynthia

Isimbi Delice

- Ingabire Doreen

- Kazeneza Marie Merci

- Mucyo Nathalie


- Uwamurera Patience

- Uwamahoro Tidjalat


- Uwanyirijuru Roselinda

Abasore

- Alexis

- Kwizera Assouman


- Rugamba Charmant


- Rukundo Dismas


- Ntsinzi Eloi


- Nkurunziza Enock


- Maboneza Gilbert


- Cyubahiro Pacifique


- Ruthi Patrick


- Rwamagaju Stanley


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved