00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umukobwa ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda uvugwa mu rukundo na Christopher

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Haranugwanugwa urukundo hagati ya Christopher n’umukobwa usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Abera Martina.

Kuva muri Gashyantare 2021, Christopher yatangiye kumvikana yemera ko afite umukunzi ndetse ko bamaranye igihe icyakora akirinda kumutangaza.

Umwe mu bantu ba hafi ba Christopher, yahamirije IGIHE ko ari mu rukundo na Abera ndetse ko bamaze igihe bakundana ariko amakuru y’urukundo rwabo bahisemo kuyarinda itangazamakuru.

Ati “Ni abantu bamaranye igihe ariko urukundo rwabo bakomeje kurugira ibanga rikomeye, ntabwo bifuje ko byajya mu itangazamakuru.”

Guhera muri Nyakanga 2021 nibwo abantu batangiye guca amarenga iby’urukundo rwabo. Icyo gihe Abera yashyize hanze ifoto ye, Christopher ajya ahatangirwa ibitekerezo ashyiraho akamenyetso k’umutima gakunze gukoreshwa mu bakundana.

Ibi ni nako byagenze mu cyumweru gishize kuko Christopher yashyize kuri Instagram amashusho y’aba bakobwa baririmba indirimbo ye yise ‘Micasa’.

Mu magambo yakurikije aya mashusho yagize ati “Ni abanjye, ndabakunda cyane.”

Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko tariki 30 Mutarama 2021, Christopher yateguriwe umutsima n’umukunzi we, wari wanditseho amagambo y’urukundo agira ati “Isabukuru nziza rukundo”.

Icyo gihe Christopher yemereye IGIHE ko afite umukunzi. Ati “Ni umukunzi wanjye, urabizi sinkunda gushyira hanze amakuru y’urukundo rwanjye. Nta byinshi ndi bumuvugeho ariko icyo nababwira ni uko mfite umukunzi.”

Christopher yavuze ko uyu mukobwa wamwigaruriye bamaze igihe kinini baziranye ariko ko biyemeje gukundana mu minsi mike ishize, ati “Tumaze imyaka myinshi tuziranye, gukundana byo tumaze amezi atandatu.”

Amarangamutima ajya abarenga bakayagaragaza ku mbuga nkoranyambaga
Yaba Abera na Christopher nta n'umwe uravuga niba koko bakundana
Abera Martina bivugwa ko yigaruriye umutima wa Christopher
Abera amenyerewe cyane mu kuyobora ibirori bya Miss Rwanda
Abera Martina asanzwe ari umunyamakuru wa RBA
Nubwo babigize ibanga hari amakuru avuga ko Christopher na Abera bari mu rukundo rukomeye
Biyemeje ko urukundo rwabo barugira ibanga
Ubwo Christopher yizihizaga isabukuru ye y'amavuko, umukunzi we atatangaje yamukoreye ibirori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .