00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto utabonye ya Adekunle atembera Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko ahaguruka i Kigali, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby, yabanje gutemberezwa mu duce nyaburanga.

Adekunle wari wakoze igitaramo cy’amateka ku wa 5 Ugushyingo 2021, mbere y’uko ava mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 Ugushyingo 2021 yabanje gutemberezwa tumwe mu duce nyaburanga.

Uyu muhanzi wari wambaye imyambaro ya Patriots BBC iriho nimero yambarwaga na J. Cole mu mikino ya BAL, yasuye Fazenda Sengha na Inka SteakHouse.

Amaze gutembera mu Mujyi wa Kigali, Adekunle yagize ati “Nahagiriye ibihe byiza nk’uko nari nabigarutseho mbere, ndumva abashoramari bahayoboka kuko ni ahantu heza buri wese yakwifuza gutemberera mu biruhuko.”

Adekunle Gold akunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Pretty girl’ yakoranye na Patoranking, ‘Before you wake up’, ‘Okay’ n’izindi.

Ubwo Adekunle yar asohotse muri Hotel
Adekunle nyuma yo gususurutsa abanyarwanda, yagize n'umwanya wo gutembera mu Mujyi wa Kigali
Adekunle yari yambaye umwenda wa Patriots BBC
We n'itsinda rigari bari kumwe, banyuzwe n'amafu ya Kigali
Adekunle mu modoka agenda aganira n'inshuti n'abavandimwe mu nzira ajya gutembera Kigali
Ifunguro ry'i Kigali ntiryigeze rimugwa nabi
Yari yambaye umwambaro wa J. Cole
Adekunle yinjira mu Inka Steakhouse
Ubwo Adekunle yari ageze kuri Fazenda, yabanje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Adekunle yitegura kurya umunyenga ku migozi
Mu kirere ati "U Rwanda ni rwiza"
Byari ibyishimo kuri Adekunle wari ugiye gusubira iwabo aruhutse mu mutwe
Umunyenga wo kuri uyu mugozi ukundwa n'abatari bake
Mu duce duke yatembereye, Adekunle yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyo gushoramo imari ndetse no kuruhukiramo
Ku mugoroba babanje gutarama mbere y'uko basubira muri Nigeria
Adekunle yavugije ingoma arizihirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .