Amafoto ijana agaragaza Habiba na bagenzi be mu mwambaro wa ‘Bikini’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 08:52
Yasuwe :
1 0

Ingabire Habiba uri mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 na we yemeye kwiyerekana yambaye ‘Bikini’ mu gihe hari abandi bakobwa bagiye baserukira u Rwanda bajyagayo bakabyanga.

Abakobwa bagera kuri 65 bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye mu cyiciro cyagenewe imyenda yo kogana[Bikini] mu rwego rwo kwerekana ikimero cyabo akanama nkemurampaka kareba abatagira igihunga n’abahanga mu mideli.

Abanyarwandakazi bagiye bitabira Miss Supranational bagiye bazitirwa n’umuco bakanga kwambara uyu mwenda wo kogana mu ruhame gusa mu mwaka wa 2015 Sonia Gisa yabimburiye abandi awambara ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika. Muri 2016 Akiwacu Colombe na we yarawambaye, yasoje irushanwa ari mu bakobwa icumi ba mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye ‘Bikini’ ndetse byanatangiye amanota ahwanye na kimwe cya gatatu (1/3) cy’amanota yose.

Aya manota kandi azahuzwa n’ayo kuri internet mu itora ry’abakurikirana irushanwa bityo biheshe umukobwa kwibona muri 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Ingabire Habiba ntiyabonetse mu bakobwa icumi bashimishije abarebye imyiyereko ya 'Bikini' ya Miss Supranational mu bihugu byose

Ingabire Habiba uhagarariye u Rwanda na we yiyerekanye muri uyu mwambaro ubona nta cyo yikanga, mu gihe hari abamubanjirije bakenyeraga umwitero bagahisha amatako.

Miss Supranational izasozwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 mu birori bizabera ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Abategura iri rushanwa batangaje ko rizerekanwa kuri Televiziyo mu bihugu 120 byo ku Isi.

Ingabire Habiba nyuma yo kwiyerekana mu mwambaro wa bikini
Uyu mukobwa mbere yo kuva mu Rwanda yari yaciye amarenga ko azambara uyu mwambaro
Habiba waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational
PDF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza