Kwamamaza

Amafoto adasanzwe y’inkera ‘I Nyanza Twataramye’

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 13:51' na Munyengabe Murungi Sabin


Igitaramo cy’inkera ‘I Nyanza Twataramye’ cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Rukari ahari hateraniye abantu amagana biganjemo abo muri aka gace n’abandi baturutse mu nguni zose z’igihugu.

‘I Nyanza Twataramye’ cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kanama 2016. Ni igitaramo cyongeye kugaragaza Akarere ka Nyanza nk’igicumbi cy’umuco kandi habitse amateka akomeye y’igihugu.

Iki gitaramo cyari ubusabane bukomeye mu bayobozi n’abayoborwa binyuze mu gusangira ibyiza by’umuco nyarwanda mu mbyino, guhiga, ibisakuzo, gukirana, kunyabanwa, amazina y’inka no kwiyibutsa uko umuganura wakorwaga mu Rwanda rwo hambere.

Abayobozi barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gitaramo.

Umuhanzi Nyiranyamibwa yitabiriye iki gitaramo
Nyiranyamibwa yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zakunzwe hambere
Minisitiri Musoni James mu bayobozi bakuru bitabiriye iki gitaramo
Muyango, umuhanzi ubirambyemo imyaka myinshi
Mushabizi, umwe mu bahanga mu gucuranga inanga
Mushabizi yacuranganye na Sentore Athanase mu myaka yo hambere
Nzayisenga Sophia n'umuhungu wa Mushabizi bakirigita inanga
Umuhungu wa Mushabizi na we afite ubuhanga mu gucuranga inanga
Itorero Urukerereza
Hanacuranzwe umuziki ugezweho muri iki gihe
Umuhanzi Beni Ngabo Kipeti wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Lyangombe'
MC Lion Imanzi
Senderi Hit na Muyango
Uyu musaza yaciye umugani muri iki gitaramo
Muyango n'itorero Urukerereza abereye umutoza mukuru
Aba bagabo bibukije benshi ibyaranze amateka y'inka mu Rwanda rwo hambere
Bataramye berekana uko hambere Abanyarwanda bisangiraga intango
Mu mukino wo gukirana
Minisitiri Uwacu Julienne yizihiwe n'ibirori

Foto: Nkurunziza Faustin/Rwanda Gov


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved