Amabanga y’urukundo rwa Kansiime n’umuhanzi yasimbuje umugabo we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2018 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Anne Kansiime yabonye undi musore bakomezanya inzira y’urukundo, yamusimbuje Gerald Ojok batandukanye bamaranye imyaka ine babana.

Mu Ukwakira 2013 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok, icyo gihe basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana babyaranye. Kubura urubyaro bivugwa mu byabatandukanyije.

Kansiime yemeje isenyuka ry’urugo rwe na Ojok ku wa 12 Ugushyingo 2017, icyo gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa cyane mu binyamakuru ko bananiranwe. Budacyeye kabiri uyu munyarwenya yahise yerekana undi musore wanamuteye imitoma ku isabukuru yizihije muri Mata 2018.

Chimp Reports yacukumbuye iby’umubano wa Anne Kansiime n’uyu musore usanzwe uririmba injyana ya Reggae aho byamenyekanye ko batangiye gukururana mu myaka ibiri ishize uyu munyarwenya akibana n’umugabo.

Anne Kansiime n’umukunzi we mushya witwa Tukahirwa Abraham [uzwi cyane nka Skylanta Uganda] basigaye bakundana byeruye ndetse basangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ibihe byiza basangira mu bihe bitandukanye.

Tukahirwa Abraham w’imyaka 30 y’amavuko akomoka muri Mbarara gusa muri iki gihe atuye mu Mujyi wa Kampala. Inshuti y’aba bombi yatangaje ko Turahirwa asanzwe ari umusore ucisha make mu gihe Kansiime we ashabutse cyane; bamenyanye mu myaka icumi ishize mbere y’uko bakundana.

Turahirwa [Skylanta Uganda] yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri Uganda guhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo byari bitangiye kunugwanugwa ko uyu munyarwenya yataye umugabo we ajya kwishakira umusore ukiri muto.

Kansiime n'umukunzi we Tukahirwa Abraham [uzwi cyane nka Skylanta Uganda]

Urukundo rwa Anne Kansiime na Skylanta Uganda rwatangiye kuvugwa mu Ukwakira 2017 ariko bombi bakigurutsa aya makuru. Icyo gihe byanavuzwe kenshi ko basohokanaga muri Kabale bakanararana kuri hoteli ya Kansiime.

Ubumwe bwa Kansiime na Tukahirwa Abraham [Skylanta Uganda] buri mu byashyizwe mu majwi ko byasenye urugo rwe na Ojok. Mu gihe Kansiime yabanaga n’umugabo ngo hari igihe cyageze bagabana ibyumba buri wese akarara ukwe mu kwirinda ko Ojok yavumbura amabanga ye.

Tukahirwa Abraham [ Skylanta Uganda] usigaye yaratwaye umutima wa Kansiime
Anne Kansiime n’uyu musore usanzwe uririmba injyana ya Reggae basigaye berekana byeruye ko bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza