00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G The Black yibasiye Mico The Best

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kamena 2021 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Ama G The Black akomeje urugamba rwo kugaya no gukebura bagenzi be ashinja gukora indirimbo zirimo amagambo we yita ay’urukozasoni no gusaba ababyeyi kwirinda kumvisha abana babo bene ibyo bihangano.

Ni intambara y’amagambo uyu muraperi amazemo igihe ahwitura abahanzi bagenzi ashinja kuririmba amagambo y’urukozasoni kuko asanga yagira ingaruka ku hazaza h’abakiri bato.

Avuga ku guhangana gukomeye gukunze gukururwa n’ibyo aba yatangaje, Ama G the Black yagize ati “Umupasiteri iyo avuze ko inzoga ari mbi, ntabwo abasinzi bamwakira neza.”

Ama G the Black utajya uca ku ruhande abo atunga agatoki, kuri iyi nshuro yongeye kujora Mico the Best uherutse gusohora indirimbo ‘Amabiya’ nayo ikomeje kutavugwaho rumwe.

Ati “Nibyo namubwiye, ubu Mico yakwifuza ko umwana we yaba umunamba, azamutuzanire natwe yoze imodoka zacu, aze anyonge igare, sinzi niba afite mushiki we ariko nkeka ko nawe yabikora. Ndi gukoresha aya magambo kuko nshaka ko yumva uburemere bw’ibyo bintu!”

Uyu muraperi yibukije abaririmba izi ndirimbo ko nubwo baba bashaka gukurikirwa cyane no kwigwizaho abafana ariko bakwiye no kujya batekereza u Rwanda rw’ejo.

Yavuze ko kandi nubwo avuga ku giti cye ariko hari n’umubare munini w’ababyeyi aba avugiye.’

Aha yahise anahahera umukoro ababyeyi abasaba kurinda abana babo indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni.

Ati “Ababyeyi bihanangirize abakozi babo ntibakumvishe abana ibyo biririmbo bidafite shinge na rugero. Abumva ko ntacyo bibatwaye bajye banabereka porono (Filime z’urukozasoni) kuko ziri mu rwego rumwe.”

Uyu muraperi mu kwicuza igihe cyashize atamagana ibi bihangano, yahishuye ko afite indirimbo yise ‘Ubugoryi bwanjye’ iri kuri album ye nshya yise ‘Ibishingwe’ izaba igaragaza ububi bw’ibihangano birimo amagambo y’ibishegu.

Asobanura ibikubiye muri iyi ndirimbo, Ama G the Black yagize ati “Mba numvikanisha ko ubugoryi bwanjye ari umwanya nabahaye n’igihe namaze ntabivuga. Ariko ubu narabiziye nzabirwanya kuko njye ndi umurinzi w’ibyagezweho, ntawakonona umuco ngo mworohere.”

Ama G the Black yavuze ko atazacibwa intege n’uko abo abwira bamusubiza bamutuka, ati “Sinzigera ncika intege sinzarekera kubabwira ko ibyo bakora byangiza umuco w’Abanyarwanda.”

Icyakora uretse gukebura bagenzi be, Ama G the Black yavuze ko nta rwango na ruke bafitanye. Ati “Ni inshuti zanjye mu buzima busanzwe, ni abavandimwe ariko iyo bigeze aho nabakosora byo rwose sinaceceka.”

Reba ikiganiro na Ama G The Black

Ama G The Black yongeye kurya karungu kubera indirimbo nshya ya Mico The Best yise Amabiya

Ama G The Black afite filime yise Baraba

Reba "Inkebebe", indirimbo nshya ya Ama G The Black

Ama G The Black wahaye umukoro ababyeyi, yongeye kwibasira Mico The Best

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .