00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yafashe mu mutwe indirimbo zose za Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Alyn Sano yahishuye ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ku buryo yize indirimbo ze zose mu mutwe, ndetse abona ari umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bashobora kuzamura idarapo ry’u Rwanda ku Isi hose.

Alyn Sano uri mu bakobwa bagaragaza ahazaza heza mu muziki w’u Rwanda yabibwiye IGIHE nyuma yo kuva ku rubyiniro yaririmbiyeho mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Bruce Melodie amaze mu muziki.

Ubwo yari abajijwe uko afata Bruce Melodie, Alyn Sano yagize ati “Ndamukunda kandi nifuza ko yamara imyaka yose asigaje ku Isi ageze ku rwego mpuzamahanga kuko arabikwiye.”

Alyn Sano uzwiho kumenya indirimbo nyinshi, yavuze ko azi iza Bruce Melodie zose mu mutwe nk’uko azi ize bwite.

Ati “Ninkubwira ko ndi umufana mba ndi umufana, njye nzi indirimbo nyinshi mu mutwe, iza Bruce Melodie zose ndazizi cyane.”

Alyn Sano yavuze ko imwe mu mpamvu zituma afana Bruce Melodie ari uko ari umuhanzi watangiriye ku busa akaza kuvamo icyamamare.

Ati “Bruce Melodie ni umuhanzi watangiriye hasi, kandi mu kwiyubaka bizamo ibibazo byinshi, kubinyuramo rero ni ikintu gikomeye abahanzi bato bakwiye kumwigiraho. Ni umuntu wagize ukwihangana no kumenya icyo ashaka.”

Kugeza ubu Alyn Sano afatwa nk’umwe mu bahanzikazi bakomeje gukomeza izina rye mu muziki w’u Rwanda akaba umwe mu biyambajwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi Bruce Melodie amaze mu muziki.

Ikiganiro na Alyn Sano

Alyn Sano yahishuye ko azi mu mutwe indirimbo zose za Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .