Allioni yigaramye ibyo gushwana na Muyoboke, atangaza impamvu yatumye amara igihe nta ndirimbo nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kamena 2019 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize havuzwe inkuru z’uko nyuma y’amezi icyenda bamaze bakorana byeruye, Muyoboke Alex n’umuhanzikazi Allioni Buzindu baba bari mu nzira zo gutandukana amasezerano bagiranye atarangiye.

Kuva muri Kanama umwaka ushize Muyoboke yinjije umuhanzikazi Allioni muri Decent Entertainment asanzwe abereye umuyobozi, basinyana amasezerano y’imyaka itatu.

Batangaje ko batangiye gukorana ku mugaragaro hashize amezi arenga ane bakorana ariko barabigize ibanga bitazwi na benshi uretse aba hafi yabo bo mu myidagaduro.

Allioni yari aje yiyongera ku bandi bahanzi Muyoboke yakoranye nabo mu myaka yo hambere barimo Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz, The Ben n’abandi.

Bahuye amaze iminsi atandukanye n’itsinda rya Charly & Nina bamaranye igihe cy’imyaka itanu rikamamara nyuma rikamusaba ko basesa amasezerano.

Muyoboke yafashe uyu muhanzikazi nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atagikora umuziki mu buryo bufatika ndetse nta n’ibihangano bishya aheruka.

Ku ikubitiro bahise bashyira hanze indirimbo yitwa ‘Hahandi’ iri mu zongeye kwereka abakunzi b’umuziki wa Allioni ko agarukanye ubukana ari mushya mu muziki kandi adateze kongera kubatenguha.

Mu Ukwakira umwaka ushize bahise bashyira hanze indi ndirimbo Allioni yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Tuza’ maze baparikira aho.

Nyuma y’iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko aba bombi bahise bagirana ubwumvikane buke kugeza aho bashaka gutandukana nyuma bakaza gucoca amasinde bakongera gusubirana.

Ngo nyuma yo kongera kwiyunga ariko ntabwo Allioni yakomeje kunyurwa n’uburyo bakorana asaba Muyoboke ko basesa amasezerano bari bafitanye undi amubera ibamba.

Hari amakuru avuga ko Allioni akimara gusaba Muyoboke ko batandukana undi yahise amubwira ko bitapfa gushoboka amubwira ko agomba kumwishyura amafaranga kuko baraba batandukanye amasezerano y’imyaka itatu bafitanye atarangiye, bibera inzitizi uyu muhanzikazi bose baterera agati mu ryinyo.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yataramiraga i Musanze, Allioni yabajijwe impamvu amaze amezi arenga atanu acecetse, avuga ko atigeze abikora ahubwo yari yarahaye umwanya indirimbo ye kugira ngo abayikunze bakomeze kuyiryoherwa.

Ati “Ntabwo nigeze nceceka nahaye umwanya ‘Tuza’ bidatinze mu cyumweru gitaha ndabaha iyitwa ‘Tuku Tuku’. Ntabwo natinze kuko nabonaga iriya yarakunzwe mbanza kuyiha umwanya n’izindi zari zihari ariko mba nziretse.”

Yanahakanye iby’aya makuru y’uko yagiranye ubwumvikane buke n’umujyanama we kugeza aho bashaka gutandukana.

Ati “Oya gutandukana bibayeho nk’uko twatangaje ko dukorana twanatangaza ko twatandukanye. Ntabwo byigeze bibaho. Twese twaricaye tubona ko ‘Tuza’ yakunzwe duhitamo kuyiha umwanya.”

Yabajijwe niba kuba Muyoboke asigaye yarinjiye mu byo gutegura ibitaramo bishobora kuba ari bimwe mu bituma adakora cyane avuga atari byo kuko ari ibindi aba agomba gukora ku ruhande.

Ati “Ibyo kuba afite ibindi akora ni ku giti cye, Allioni akora ibye nawe agakora ibye. Ibyo ni ibindi bikorwa ntaho bihuriye nanjye.”

‘Tuku Tuku’ agiye gushyira hanze ngo izaba ari indirimbo y’urukundo, izasohokana na Video. Amajwi yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Sasha Vybz wo muri Uganda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atigeze agirana ikibazo na Muyoboke Alex
Alllioni ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Tuku Tuku'
Allioni ari mu bahanzi baririmbye muri Iwacu Muzika Festival kuri uyu wa Gatandatu

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza