00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Ruseka uzwi mu gutegura ibitaramo muri Amerika mu biganiro na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Aline Ruseka umaze kwamamara nka Muchomante ku mbuga nkoranyambaga, ari mu Rwanda aho yanatangiye ibiganiro na Bruce Melodie ku buryo yamutumira mu bitaramo asanzwe ategurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugore usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwi mu bitaramo yagiye atumiramo abahanzi b’Abanyarwanda basanzwe batuye muri Amerika nka Emmy, The Ben, Meddy n’abaturuka hanze y’u Rwanda barimo na Diamond.

Uyu mugore uri mu Rwanda aho yaje gusura umuryango w’umusore bitegura kurushinga, mu kiganiro kirekire yahaye IGIHE yavuze ko igihe ari mu rw’imisozi igihumbi ari kukibyaza umusaruro ku buryo aboneraho n’akanya ko kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye yifuza ko bazakorana.

Mu b’imbere yifuza gukorana na bo, harimo Bruce Melodie ndetse ngo n’ibiganiro bigeze aharyoshye.

Ruseka yagize ati “Ndacyari mu biganiro, Bruce Melodie n’Umujyanama we babizi ko gahunda ihari. Ibintu byose twarabiganiriye, nibaza ko mu gihe ibya Covid-19 byaba birangiye hagatangira gutangwa ibyangombwa, ari mu ba mbere nzatumira.”

Uyu mugore wari umaze igihe kinini adategura ibitaramo, cyane ko yahishuye ko yari ahugiye mu mushinga wo gufungura akabari ke muri Amerika ari na ko azajya abikoreramo.

Ruseka umaze imyaka itandatu atuye muri Amerika nyuma y’imyaka 13 avuye mu Rwanda, azwi cyane ku mbuga nkoranyamabaga nka Muchomante, akunze kugarukwaho cyane bitewe n’inkuru y’urukundo rwe n’umusore witwa Kevina Sevani.

Aba badakunze guhisha amarangamutima ku bijyanye n’urukundo rwabo, byatumye bamenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga biza gutuma na King James abifashisha mu mashusho y’indirimbo aherutse gufatira muri Amerika nubwo itarasohoka.

Aline Ruseka ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Goma mu 1996, ubwo yari afite umwaka umwe gusa w’amavuko we n’umuryango we baje gutahuka.

Mu 2008 ni bwo uyu mugore n’umuryango we bagiye muri Ethiopie bahamara imyaka irindwi mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

Nyuma y’imyaka itandatu amaze muri Amerika na 13 amaze atagera mu Rwanda, Ruseka yavuze ko yishimiye kongera gukandagizamo ikirenge.

Mu 2017 Ruseka yatumiye Emmy mu gitaramo cy'abari bambaye imyeru
Ruseka ni we wakiriye Diamond ubwo yakoreraga ibitaramo mu Mujyi wa Columbus muri Leta ya Ohio mu 2018
Aline Ruseka uzwi mu gutegura ibitaramo muri Amerika, yakomoje ku biganiro arimo na Bruce Melodie
Aba badakunze guhisha amarangamutima ku bijyanye n’urukundo rwabo, byatumye bamenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga biza gutuma na King James abifashisha mu mashusho y’indirimbo aherutse gufatira muri Amerika nubwo itarasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .