00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alex Rodriguez n’uwahoze ari umukunzi wa Ben Affleck baketswe amababa nyuma yo kugaragara mu ruhame

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kamena 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Alex Rodriguez uherutse gutandukana na Jennifer Lopez yagaragaye ari kumwe na Lindsay Shookus wahoze akundana na Ben Affleck wamusimbuye mu mutima wa Jennifer batangiye gukundana mu minsi ishize; bakekwa amababa ko baba bari mu rukundo.

PageSix yatangaje ko yabonye amashusho agaragaza aba bombi bishimanye mu birori by’isabukuru y’uyu mugore.

Bagaragaye nyuma yaho Ben Affleck amaze iminsi mike asubiye mu rukundo na Jennifer Lopez wakundanaga na Alex Rodriguez bagatangaza ko batandukanye muri Mata uyu mwaka.

Abahagarariye Alex Rodriguez babwiye PageSix ko nta kidasanzwe kiri hagati ye na Lindsay Shookus kuko bamaze imyaka 15 ari inshuti gusa andi makuru akavuga ko aba bombi bongeye guhuza urugwiro ndetse bafitanye ubucuti bwihariye.

Gusa, mu minsi ishize uyu mugabo yari yanditse kuri Instagram yari yanditse kuri Instagram avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Ndi mu rugendo rwo kugera mu ntangiriro nshya mu buzima bwanjye. Imbaraga nshya, inzego nshya ziri kumfungukira mu buryo bw’imitekerereze, mu buzima bw’uko ngaragara ndetse no mu buryo bw’umwuka. Icyo nsigaje ni ukwihangana nkamenya ko ibyo bintu byose mu buzima bwanjye bigiye kuza.”

Alex Rodriguez na Lindsay Shookus bagaragaye bishimanye nyuma yaho ku wa 15 Mata uyu mugabo yatandukanye na Jennifer Lopez. Nyuma yo gutandukana muri Gicurasi uyu mugore yahise atangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Ben Affleck ndetse mu minsi ishize babihamya hajya hanze amafoto basomana ku karubanda.

Lindsay Shookus na Ben Affleck bakundanye kuva mu 2017 kugeza mu 2019. Mu gihe Lopez yakundanye na Rodriguez kuva mu 2017 ndetse bakanambikana impeta y’urukundo ariko umubano wabo ugatangira gupfapfana mu ntangiro z’uyu mwaka.

Mu Ukuboza 2019 Lindsay Shookus yigeze kugaragara ari gusangira ibya nimugoroba na Alex Rodriguez na Jennifer Lopez ubwo umubano wari ukimeze neza.

Shookus yabajijwe iby’umubano we na Rodriguez bongeye gucudika ntiyagira icyo avuga.

Lindsay Shookus na Alex Rodriguez birakekwa ko baba batangiye urugendo rw'urukundo
Jennifer Lopez na Ben Affleck bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo nyuma yo gutandukana na Alex Rodriguez
Shookus na Ben Affleck bakundanye mu myaka irenga ibiri ishize baza gutandukana
Jennifer Lopez na Alex Rodriguez batandukanye mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .