00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akon yifashishije urupfu rwa Michael K. Williams agaragaza ibibazo ibyamamare bihura nabyo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka Akon, nyuma y’urupfu rw’umukinnyi wa flime, Michael Kenneth Williams, yatangaje ko abakire n’ibyamamare baba bafite ibibazo byinshi kurusha abakene.

TMZ yatangaje ko Akon yavuze ko kwamamara bishobora gutuma na none umuntu agera ku rugero rwo guta kwigenzura kugeza ubwo apfuye nk’uko byagendekeye Michael K. Williams.

Yavuze ko yari inshuti na Michael ariko kuva Coronavirus yatera ntibongeye guhura. Uyu muhanzi yahise agaragaza ko abakire n’ibyamamare banyura muri byinshi bibi kurusha abakene. Ati “Uko ugira amafaranga menshi ni nako ibibazo byiyongera.”

Akon yavuze ko ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha bidakuraho ibibazo bikomeye, ahubwo bishyira abantu mu kangaratete, nk’uko Michael byagenze.

Michael K. Williame mu biganiro bitandukanye yagiye atangaza ko ibiyobyabwenge byagiye bimugiraho ingaruka, muri Gashyantare yatanze ikiganiro avuga ko kubera ibiyobwenge ari kwivuza.

Ati “Natangiye kwivuza kubera ibibazo bigendanye n’imitekerereze , natangiye kubyikuramo. Intekerezo nyinshi mu mutwe wanjye z’uko byangizeho ingaruka mu bikorwa, uko nsubiza mu gihe runaka ndetse n’ibijyanye no gukundana kwanjye. Ni inzira nshya kuri njye.”

Yavugaga ko cyane ibiyobyabwenge atari ikibazo ahubwo ari ibimenyetso by’ibibazo umuntu aba ari kunyuramo.

Ati “Ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha si cyo kibazo, ahubwo ni ibimenyetso by’ibibazo. Ndetse iyo ibyo bintu bigiye ku ruhande, umurimo wa nyawo uratangira.”

“Urabizi gukina ‘role’ zose bigira ingaruka ku myitwarire bihindura imyitwarire yawe. Ibyo ni ibintu bikwiriye kubwirwa abantu. Ni zo mpamvu, dufata ibiyobyabwenge ku rwego hejuru [ibyo bita kujya high] ndetse tukananirwa guhangana n’ubuzima n’uburyo ubwo buzima bumeze.”

Mu kiganiro yagiranye na Men’s Health Magazine, yigeze kuvuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge kuva kera ndetse ko afite imyaka 17 yigeze gushaka kwiyahura ariko Imana igakinga akaboko.

Ati “Ku myaka 17 nari ngiye kwiyahura. Numvaga meze nk’umuntu wabuze […] Ibiyobyabwenge byari bihari. Nibuka ko natekerezaga ko isi ishobora kuba nziza mu gihe naba ntahari. Nafashe icupa ry’ibinini nyuma naje kwisanga inda bayihaze bari kunkuramo ibyo nari namize.”

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 06 Nzeli nibwo Michael K. Williams, yasanzwe mu nyubako yari atuyemo yapfuye bikekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ibiyobyabwenge birengeje urugero yanyoye.

Uyu mugabo wamamaye cyane nka Omar Little muri “The Wire” yacaga kuri Home Box Office [HBO], yasanzwe mu nyubako ye yo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York yashizemo umwuka.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 54 yasanzwe mu cyumba yabagamo iwe ku meza yari hafi ye hari uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge yari yavangavanze, ku buryo bikekwa ko aribyo byaba byarageze mu mubiri we bikarenza urugero kugera aho apfuye.

Williams yakinnye muri filime nyinshi zamamaye zirimo “Boardwalk Empire”, “The Night Of”, “Assassin’s Creed”, “12 Years a Slave” , “Lovecraft Country” n’izindi.

Akon yifashishije urupfu rwa Michael K. Williams agaragaza uko abakire n’ibyamamare bahura n’ibibazo kurusha abakene
Michael K. Williams wamenyekanye i Hollywood yasanzwe mu nyubako iwe yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .