00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Producer Fazzo ukumbuye gukorana na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2021 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Cyiza Fabien benshi bamenye nka Fazzo Big Producer arifuza kongera gukorana na Bruce Melodie, nyuma y’uko ari umwe mu bamufashije uwo muhanzi kwamamara ubwo yari agitangira umuziki.

Akanyamuneza kaba ari kose mu maso ha Producer Fazzo iyo muganira kuri Bruce Melodie, umuhanzi yivaniye i Kanombe akamujyana i Nyamirambo, aho yatangiriye urugendo rwaje kumuviramo kuba icyamamare mu muziki w’u Rwanda.

Fazzo Big Producer mu muziki, ni umwe mu bazwi batunganya indirimbo z’abahanzi kandi babimazemo igihe. Uyu ni nawe wakoreye Bruce Melodie nyinshi mu ndirimbo yahereyeho mu rugendo rwe rwa muzika nk’umuhanzi.

Mu kiganiro kirekire Producer Fazzo yahaye IGIHE, yagarutse ku rugendo yakoranye na Bruce Melodie mu gutangira, uko byaje gucamo uyu muhanzi akaba ikimenyabose, uko batandukanye ndetse anahamya ko ajya yifuza kongera gukorana na we.

Yavuze ko yatangiye gukorana na Bruce Melodie kuko yifuzaga kuzamura umuhanzi n’iyo yaba ari umwe, bikazamutera ishema mu gihe yaba amuhinduriye ubuzima.

Ati “Kera wasangaga abantu bakora umuziki kuko bawukunze nta yindi nyungu bawutegerejemo, ubu muri iyi minsi hajemo amafaranga. Njye rero nafashe Bruce Melodie nifuza kuzamura umuhanzi byibuza umwe, ku buryo nazaterwa ishema n’igihe yaba yahinduye ubuzima.”

Yavuze ko yahisemo Bruce Melodie kuko ari umusore wari ufite ubuhanga butangaje.

Ati “Ikintu gitangaje ni uko njye mumenya yaje kuri studio aje gushyira igitero cya Hip Hop mu ndirimbo y’uwitwa Kill G wari waraguze Unlimited. Nyuma yo kurapa nababajije uwaririmba inyikirizo avuga ko yagerageza, akimara kuyiririmba, ni aho twahise dutangirira akazi.”

Nguko uko Fazzo yatangiye guhita akorera Bruce Melodie indirimbo zirimo Telefone, Tubivemo, Uzandabure n’izindi zatumye benshi bamenya izina rye.

Fazzo yaje gufata icyemezo cyo kujya gusaba umubyeyi wa Bruce Melodie ko yamureka akava i Kanombe mu rugo, bakajya kubana i Nyamirambo.

Uyu muhanzi batangiye gukorana kuva mu 2012 baje gutandukana, ajya gukorera mu bandi ba Producers.

Fazzo avuga ko ikintu cyatumye batandukana ari uko uyu muhanzi yari ageze ku rwego we abona atari afite ubushobozi bwo kumuha ibyo abandi bamuhaga.

Producer Fazzo avuga ko kuri ubu yishimira urwego uyu muhanzi agezeho.

Ati “Ni ibintu bishimishije cyane. Iyo ubyaye umwana agatera imbere cyane biragushimisha. Ni njye uzi aho uyu muhanzi yavuye, gusa nifuza ko akura kurenza aho ari uyu munsi kuko ndabizi ko abifitiye ubushobozi.”

Fazzo uheruka gukorana indirimbo na Bruce Melodie mu 2015, yavuze ko yifuza ko bakorana indi muri ibi bihe.

Ati “Ni ibintu nifuza cyane kandi bizaba bitewe nuko tujya tuvugana, tujya tubiganiraho kandi mpora mbimusaba kuko nzi ko byaba byiza bikanshimisha.”

Uyu musore yavuze ko aramutse akoranye na Bruce Melodie byaba byiza cyane kuko ibintu bakoranaga kera ubu byakuze ku buryo bakora ibiruseho.

Ikiganiro na Fazzo Big Producer

Zimwe mu ndirimbo uyu musore yakoranye na Bruce Melodie

Fazzo Big Producer yavuze ko aramutse akoranye na Bruce Melodie byaba byiza cyane kuko ibintu bakoranaga kera ubu byakuze ku buryo bakora ibiruseho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .