Akari ku mutima wa Dj Alex uherutse gupfusha ababyeyi bose mu cyumweru kimwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Mata 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Alex Ndahiro uzwi mu biganiro bica kuri Flash FM avanga imiziki nka DJ Alex, amaze iminsi ahuye n’akaga ko gupfusha ababyeyi be bose mu cyumweru kimwe.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ntazibagirwa ukwezi kwa Mata 2021 kuko kwamubereye kubi bitewe no kuba yarakuburiyemo ababyeyi be bombi.

Ku itariki 8 Mata 2021, nyina wa DJ Alex yitabye Imana nyuma y’iminsi mike tariki 15 Mata 2021 se na we aratabaruka. Aba bombi bazize uburwayi busanzwe.

Nyina wari usanzwe atuye muri Uganda ni naho yaguye, icyakora aza gushyingurwa mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare.

Nyuma y’umunsi umwe gusa avuye ku kiriyo cya Nyina, DJ Alex yatunguwe no kwakira inkuru mbi y’uko na se yitabye Imana.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mugabo yavuze ko nubwo nta n’umwe muri aba babyeyi witabye Imana amusezeye icyakora mu nzozi ho yabasezeye.

Ati "Hari igihe urota ibintu bikakubaho, ndibuka mama apfa twari twaraye tuganira mu nzozi mbyutse bambwira ko yitabye Imana. Ni nako byagenze kuri Papa wanjye!”

Dj Alex yavuze ko ibi bihe yanyuzemo mu minsi ishize byamwigishije ko buri wese akwiye kubana neza, kuko ibyago yagize byasanze adahagaze neza mu buryo bw’ubushobozi ariko hamwe n’inshuti ze yabyitwayemo neza.

Ati “Mbere na mbere ugomba kubana n’abantu, ndibuka mu gushyingura mama nari merewe nabi mu buryo bw’ubushobozi, ariko inshuti zanjye cyane cyane izo ku mbuga nkoranyambaga baramfashije cyane. Nafashijwe cyane n’abantu bo ku mbuga nkoranyambaga! Ndabashimira.”

Dj Alex ni umwe mu bavanga imiziki bafite n’ubuhanga mu itangazamakuru kuko ari naryo yaminujemo muri Kenya.

Kuri ubu ni umunyamakuru n’umu-Dj kuri Flash Fm aho yagiye avuye kuri City Radio yatangiye gukorera mu 2006.

Usibye gucuranga kuri radio, uyu mugabo ni n’umuhanga mu gucuranga mu tubyiniro.

Dj Alex asanzwe avangavanga imiziki
Ise wa Dj Alex yitabye Imana nyuma y'icyumweru kimwe Nyina nawe atabarutse
Umunsi umwe nyuma yo gukura ikiriyo cya Nyina, yakiriye inkuru mbi yuko na Se yatabarutse
Ababyeyi bose ba DJ Alex bitabye Imana mu cyumweru kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .