Akari ku mutima w’umubyeyi wa Kibatega Jasmine wegukanye miliyoni 50 Frw za The Next Pop Star

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi wa Kibatega Jasmine wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya The Next Pop Star, yavuze ko yashimishijwe n’intambwe umukobwa we yateye kuko ari ibintu yaharaniye kuva kera.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, uyu mubyeyi yavuze yari yiteguye ko umukobwa we aratsinda ndetse yari yagize inzozi zabyo, n’ubwo yasaga nk’ushidikanya ho gato.

Ati “Nasaga n’umuntu wabyiteguye, narose inzozi nyinshi nkavuga nti ibyo aribyo byose igikombe ni icyacu pe. Imana ishimwe. Nari nabirose ariko nari nsanzwe mfite ibyiyumviro ko aratsinda kuko ni ibintu yaharaniye kuva kera. Akunda kuririmba kandi arabizi. Yaririmbye muri za karaoke, nkajyayo kumurebayo nkabona nta bindi bintu biri inyuma bitari byiza.”

Yakomeje avuga ko Kibatega ari umwana ukunda gusenga ndetse n’amasengesho yasengaga akaba yarashyiragamo gusaba Imana kuzaba umuhanzi ukomeye.

Uyu mubyeyi yavuze ko yakundaga guherekeza umukobwa we agitangira umuziki wo muri Karaoke kuko yashakaga kumenya uko yitwara ariko nyuma akaza kubona nta kibazo.

Ati “Agitangira kuririmba karaoke mu tubari nagize impungenge. Twarajyanaga kandi nawe yarabikundaga ko muherekeza abandi bana bakamuserereza bamubwira ko afite umubyeyi ufuha. Nyuma nza kugenda mbigabanya ariko nabonaga ko amaze kubimenyera adashobora kujya mu bindi.”

Umubyeyi wa Kibatega yashimishijwe n’uko umukobwa we yakurikiye umuziki mu buryo bw’umwuga cyane ko ari impano yagaragaje kuva kera akiri muto.

Ati “Yaratsinze kandi nabyishimiye no kuba agiye gukurikira impano biranshimishije. Hari benshi cyane bamushyigikiye bifuzaga ko abigeraho ariko kandi hari n’abatari babishyigikiye, ubu rero nshimishijwe n’uko abatarabishigikiye bari bubone ko byavuyemo ikintu kizima.”

Yakomeje avuga ko we nk’umubyeyi yagiye acibwa intege n’abantu batandukanye ariko akanamba ku mwana we.

Nyuma y’amezi atandatu abahanzi basaga igihumbi bari guhatana mu irushanwa rya The Next Pop Star, ryatanzwemo igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw cyegukanwa na Kibatega Jasmine ahigitse bagenzi be batanu bari bahatanye.

Abanyempano bari bahatanye barimo Cyiza Jackson, Hirwa Honorine, Yannick Gashiramanga usanzwe ari umuraperi ukoresha amazina ya Drap-T, Ish Kevin na Gisa cy’Inganzo.

Cyiza Jackson yegukanye umwanya wa kane, Gisa Cy’Inganzo aba uwa gatatu, Ish Kevin yabaye uwa kabiri mu gihe Kibatega Jasmine yegukanye umwanya wa mbere.

Batangaza ko ariwe wa mbere, Kibatega yahise ahoberana n'umubyeyi we
Kibatega n'umubyeyi we bashyikirijwe sheki ya miliyoni 10 Frw ako kanya mu gihe izindi miliyoni 40 Frw zizafasha uyu mukobwa mu bikorwa bye bya muzika
Kibatega wegukanye iki gihembo n'umubyeyi we wari wagiye kumushyigikira
Kibatega yasazwe n'ibyishimo ubwo yegukanaga umwanya wa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .