Akari imurori kuri The Mane ya Bad Rama iri mu nzira igana mu manga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ibyo muri The Mane Music Label ya Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama bikomeje gusandara ndetse ahazaza h’iyi nzu ifasha abahanzi hakomeje kwibazwaho.

Hari umuhanzi wa vuba aha wagize ati “bisaba umutima na roho!”, si abantu benshi bumva ko umuziki w’u Rwanda wavamo ubucuruzi. Ni nayo mpamvu iyo hagize uwushoramo yakiranwa yombi ndetse abantu bakirinda gukoma rutenderi ngo atikuramo.

Ibi nibyo byabaye kuri Bad Rama washoye akayabo mu muziki, yakiranwa yombi na buri wese uwifuriza iterambere.

Kuva mu 2016 Bad Rama yafunguye inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yazanye umurindi mu muziki w’u Rwanda.

Ku ikubitiro uyu mugabo yahise asinyisha Marina akurikizaho Safi Madiba yamuritse mu 2017.

Uko iminsi yicumaga ni ko yongeragamo abahanzi, ya Safi hiyongereyeho Queen Cha na Jay Polly.

Buri muhanzi muri aba yabonaga The Mane nk’ahantu agiye kubakira izina n’amateka ye mu muziki w’u Rwanda agahinduka.

Nyuma y’imyaka ine The Mane ishinzwe igashorwamo akayabo, 80% by’abahanzi bayibarizwagamo bamaze kuyisezeramo.

Jay Polly, Safi Madiba na Queen Cha bamaze kuyivamo, isigayemo Calvin Mbanda udafite amasezerano na Marina bivugwa ko ari mu nzira zisohoka.

Bad Rama wayishinze mu minsi ishize yagize atya yurira rutemikirere ajya muri Amerika asiga umuriro waka mu nzu ye.

Byatangiye gute?
Kuva Covid-19 yakwaduka mu Rwanda, kimwe n’abandi bose ibikorwa by’abahanzi byarahungabanye. Amakuru avuga ko abahanzi bo muri The Mane bashinja Bad Rama kuba muri iki gihe kitari kiboroheye, we yaragize gutya agatangiza imishinga yo kwimenyekanisha ku giti cye atitaye ku bikorwa byabo.

Uyu mugabo yakinnye filime yaniyitiriye imara igihe itambuka kuri shene ya Youtube ya The Mane Music, benshi bibaza uko agiye guhuza filime na muzika.

Icyo gihe Bad Rama yashyize imbaraga mu gukora indirimbo agaragaramo cyangwa yumvikanamo byose biganisha ku kwimenyekanisha.

Ibyo gukina filime byari byabanjirijwe n’amarushanwa yamwitiriwe yiswe ‘Bad Rama Talent Detection’, uyu mugabo imbaraga ze zose azishyira mu kubaka izina rye no kuribyibushya mu ruganda rw’imyidagaduro.

Mu 2020 yari amaze kuba ikimenyabose, nk’umukire ufasha abahanzi ariko akaba umukinnyi wa filime rurangiranwa unyuzamo agafasha n’impano z’abakiri bato.

Uku gushaka gukomeza izina rye ku kiguzi icyo aricyo cyose akirengagiza ko afite abo areberera byatangiye gutuma bamwibazaho, bababazwa n’uburyo iyo bagerageje kumusaba n’amafaranga yo gukora imishinga myiza adahita ayatanga ahubwo akabashishikariza gukomeza gukora ibintu bya make.

Uretse Jay Polly na Safi Madiba bari barabereye Bad Rama ibamba, abandi bahanzi indirimbo zabo zashyirwaga kuri Youtube Channel ya The Mane Music Label mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Bad Rama n’inzu iye ifasha abahanzi.

Indirimbo z’abahanzi be bagombaga kumuvugamo ndetse hari n’izo yakundaga kugaragaramo.

Izindi nyinshi agaragara mu mashusho cyangwa se aba bahanzi bakavuga ko bazifatanyije nyamara ntacyo yaririmbyemo.

Bivugwa ko umujinya karundura wadutse muri The Mane mu minsi ishize nyuma y’aho abwiriye abahanzi be ko agiye kubahuriza mu yindi ndirimbo izaba irimo n’abandi bahanzi bo muri Amerika barimo Shizzo babana.

Mr Kagame yahawe ikiraka arayandika ndetse kugeza ubu Bad Rama afite imirongo agomba gushyira muri iyi ndirimbo bivugwa Queen Cha yasezeye ataririmbyemo.

Usibye Queen Cha utararirimbye muri iyi ndirimbo na Marina ntiyumvikanamo.

Jay Polly yasezeye muri The Mane mu 2019 hashize igihe gito yinjiyemo

Jay Polly ava muri The Mane yavuze ko n’ubwo atari byo bapfuye ariko kuba sebuja akunda kwigaragaza nabyo ari bimwe mu byamubangamiraga.

Ati “Akunda kugaragara. Aba ashaka kwimurika. Niba umuntu afashe amafaranga yagakoresheje afasha abahanzi akayakoresha mu ndirimbo navuga ko ari iye, ibyo sibyo.”

Bagiye basezera umwe ku wundi

Bijya gutangira kuzamba, mu Ukuboza 2019 Safi Madiba wari mu bafatiye runini iyi nzu ifasha abahanzi yasohoye indirimbo yahuriyemo na DJ Marnaud yise ‘Ntimunywa’ agaragaza indi nzu ifasha abahanzi yitwa ‘Nukuri Music’ mu gihe byari bizwi ko akiba muri The Mane.

Hahise hatangira inkundura hagati ya Safi Madiba na Bad Rama nyuma y’umunsi iyi ndirimbo igiye hanze ku wa 17 Ukuboza 2019, Bad Rama yabwiye IGIHE ko Safi Madiba yamaze gutandukana nabo kuko ngo yerekeje mu yindi kompanyi mu buryo batazi.

Bad Rama yashinjaga Safi Madiba kuba yarakoranye indirimbo n’undi muhanzi batabyumvikanyeho, kuba yarayishyize hanze atamenyesheje label bakorana ndetse agashyiramo ibirango by’indi kompanyi.

Icyo gihe Safi Madiba wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri The Mane, byatangajwe ko yambuwe uburenganzira ku ndirimbo zose bakoranye ariko biza kurangirira mu magambo.

Ku wa 31 Ukuboza, Jay Polly nawe yabwiye Safi Madiba ati ndinda tujyane afumyamo arasezera.

Kuva muri The Mane kw’aba bahanzi kwababaje Bad Rama wari warabashoyemo akayabo, maze atumiza ikiganiro n’itangazamakuru mu ntangiro za Mutarama 2020.

Icyo gihe, yashinje Safi Madiba kwandikisha indirimbo zirimo izo The Mane ifiteho uburenganzira ndetse ko yafashwe nk’uwiyitiriye ibihangano by’abandi.

Ikindi cyavugwaga ni uko Safi Madiba yishe amasezerano y’imikoranire yagiranye na Urban Boyz.

Jay Polly we yashijwe imyitwarire mibi yagiye agaragaza irimo ubusinzi no gukorera amafaranga y’intica ntikize, atamenyesheje umukoresha we,].

Icyo gihe hasigayemo Queen Cha, Marina na Calvin Mbanda wari wahembwe amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gutsinda irushanwa rya ‘Bad Rama Talent Detection’.
Kwica amasezerano, indwara igiye gushyira iherezo kuri The Mane

Buri muhanzi uvuye muri The Mane agenda avuga ko batubahirije amasezerano y’ibyo yari yemerewe birimo gukorerwa indirimbo esheshatu mu mwaka zirimo ebyiri bakoranye n’abahanzi mpuzamahanga, zigakorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Safi Madiba asezera, Bad Rama yabajijwe iki kibazo asubiza ati “Umubare wagombaga kujya uganirwaho bitewe n’uko isoko rihagaze. Niba umuntu waramwereye indirimbo esheshatu akazibona, uwa kabiri ntazibone ntabwo haba harabayeho kubangamirwa ahubwo habayeho ko we yumvaga ko akazi kari gukorwa. Iyo abangamirwa yari kwandika ibaruwa agasezera.”

Iki kibazo ariko ni nacyo Jay Polly yashinje The Mane.

Queen Cha uheruka kuva muri iyi nzu ifasha abahanzi we ntabwo yigeze avuga ko aricyo kibazo kimujyanye ariko umwe mu nshuti ze yabwiye IGIHE ko kiri mu by’ibanze.

Ati “Queen Cha yaherukaga indirimbo muri Gicurasi 2020, bivuze ko yari agiye kumara umwaka nta ndirimbo n’imwe ye ku giti cye akorewe, iyo aheruka ni iyitwa ‘Romantic’! Ni ibintu bibabaje byanatumye afata umwanzuro wo gusezera.”

Abatoni batangiye gukuramo akabo!

Mu kiganiro n’itangazamakuru Bad Rama yagiranye n’itangazamakuru mu ntangiro za 2020 nyuma y’igenda rya Jay Polly na Safi, yabajijwe ikibazo cyagiye kivugwa kenshi ko atonesha Marina na Queen Cha mu gusubiza avuga ko byose biterwa n’imyitwarire y’aba bahanzi.

Icyo gihe yagize ati “Rimwe na rimwe mujye mumenya gutandukanya ubushobozi umuntu afite no gutoneshwa. Icyo nshaka kuvuga ni iki, Marina na Queen Cha bafite ubushobozi buruta ubwa bariya bahungu. Kugaragara nk’abatoneshwa byarikoraga kubera ishyaka ryabo kurusha Jay Polly na Safi Madiba.”

Yakomeje avuga nka Queen Cha ariwe ujya kwishakira abanyamakuru ngo akore akazi ndetse na Marina akaba agira ishyaka ryo kumenya uko Bad Rama yaramutse.

Bad Rama ati “Marina ni wa muhanzi ushobora kubyuka ambaza uko meze. Ntabwo wari kuzabona Jay Polly afite ikiganiro kuri Radiyo cyangwa Televiziyo ngo ubone aje wenyine, uzi impamvu ni ukutizera ikinyabupfura cye. Queen Cha niwe witwara kuri Radiyo na Televiziyo kuko ni wa muhanzi ubwira gahunda uko zimeze akazikurikiza. Ibyo hari abandi bahanzi mfite batabinkorera.”

Uyu mugabo yavuze ko Safi Madiba yakoze indirimbo zihenze z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, mu gihe indirimbo za Queen Cha na Marina bakoreye mu Rwanda bo ubwabo n’izo bakoranye n’abahanzi b’imbere mu gihugu zakunzwe kurusha iza Safi, arangije ati “Umuntu akugaburira ntabwo wamukunda?”.

Yavuze ko imyitwarire ya Safi Madiba yayiha 50 % naho iya Jay Polly akayiha 35 %. Safi yavuye muri The Mane mu masezerano y’imyaka itatu yari afitemo asigajemo umwe naho Jay Polly yari asigaje imyaka ibiri muri itatu yari ahafite.

Abari hafi ya Marina bahamya ko uyu muhanzikazi atashimishijwe n’ibyo Bad Rama aherutse gutangaza ko nta muntu ukwiye kugereranya uyu mukobwa na Butera Knowless.

Ni ikiganiro cyatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho amajwi y’uyu mugabo ushinzwe kureberera inyungu za Marina aherutse guhamya ko ari ikosa rikomeye kumugereranya na Butera Knowless.

Ibi byiyongeraho kuba Marina hari indirimbo yifuzaga gukora ziri ku rwego mpuzamahanga ariko ubushobozi bukanga kuboneka, ibi byose bikaba impamvu igaragaza uburyo uyu muhanzi adasigaje igihe kinini muri The Mane.

Muri The Mane rurakinga babiri!

Mu 2017 The Mane Music Label itangira, Bad Rama yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yashoyemo ibihumbi 200$ [hafi miliyoni 200 Frw].

Yavugaga ko aya mafaranga harimo ayo kubaka studio izajya ifasha abahanzi be ndetse n’abandi, icyakora kugeza ubu isa nk’idahari kuko abahanzi bose akenshi bajya gukorera ahandi.

Hari kandi n’ikamyo yavugaga ko ari iyo kwifashisha kuko yari irimo urubyiniro rugendanwa, yagombaga kuzabafasha gukorera ibitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu; iyi nayo yagurishijwe mu minsi yashize.

Yateguye ibitaramo byinshi birahomba, yabanje gutegura ibyazengurukaga igihugu cyose byari bigamije kumurika The Mane, ndetse yanatumiyemo umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize ariko ntibyitabirwe.

Igiheruka yateguye gikomeye ni icyari cyatumiwemo Sheebah Karungi cyiswe ‘Kigali Summer Fest’ cyabaye muri Nyakanga 2019.

Iki gitaramo yigeze kumvikana avuga ko cyamuhombeje miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gahunzire ntiyari azi umushahara

Mu gitondo cyo ku wa 19 Mata, Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi bo muri The Mane Music Label yasezeye muri iyi nzu, umunsi umwe na Queen Cha.

Bose bavuze ko guhera kuri iyo tariki amasezerano asheshwe, ku bw’impamvu zabo bwite. Bad Rama yanditse kuri Instagram avuga ko kuba Queen Cha yasezeye muri The Mane nta kidasanzwe.

Ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko nta gikuba cyacitse.”

Ikindi bivugwa ko cyarakaje abahanzi bo muri The Mane, ni uko bakomangaga basaba gukorerwa amashusho y’indirimbo meza ndetse n’indi mishinga isaba imbaraga z’ifaranga ariko Bad Rama akababera ibamba.

Umuntu waduhaye amakuru, ahamya ko inshuro nyinshi abahanzi bo muri The Mane bagiye basaba gukorerwa amashusho y’indirimbo ku bafatwa nk’aba mbere mu Rwanda, Bad Rama akabasaba gukomeza gukorana n’abo yaberetse wavuga ko badafite ibigwi bikomeye badaca amafaranga menshi.

Izindi nkuru bijyanye: Bad Rama: Umunyemari wabuze ayo acira n’ayo amira mu ruhando rw’imyidagaduro!

Bad Rama yavuze akari imurori kuri Jay Polly, Safi, Urban Boyz n’ibindi

Bad Rama! Umufundi wanze kuba umugambanyi agashora ibihumbi 200$ mu muziki

Aristide Gahunzire wari Umujyanama muri The Mane mu minsi mike ishize yarasezeye
Bad Rama amaze imyaka ine yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro by'umwuga
Bad Rama ari kwiyomorwaho n'abo bakoranaga
Calvin Mbanda ari mu bahanzi bake basigaye muri The Mane nubwo nta masezerano ahafite
Iyi kamyo irimo urubyiniro ya Bad Rama yamaze kugurishwa
Iyi kamyo yari irimo ibyuma bitandukanye birimo na moteri
Queen Cha yahagaritse amasezerano ye na The Mane
Ubwo Safi yasinyaga amasezerano muri The Mane Music Label
Uhereye ibumoso: Aristide Gahunzire wahisemo gukuramo ake muri The Mane, Bad Rama, Marina, Queen Cha nawe wasezeye , Calvin Mbanda udafite amasezerano muri iyi nzi na Safi murumuna wa Bad Rama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .