00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza kuri Teta Diana ukiri kwiga neza isoko ry’umuziki wa Suède (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Teta Diana usanzwe aba ku Mugabane w’u Burayi muri Suède, akomeje kwishimira intambwe umuziki we muri iki gihugu kuko yatangiye kumenya neza imikorere y’abahanzi baho.

Uyu muhanzikazi amaze igihe atangiye gukora ibitaramo bitandukanye afatanyije n’Intara y’Amajyepfo ya "Skåne". Ni ibitaramo byazengurukaga amashuri bifite intego yo gukomeza kumenyekanisha album ye ‘Iwanyu’ aheruka gushyira hanze.

Yabwiye IGIHE ko ibi bitaramo byo mu Ntara ya Skåne yabisoje ariko akaba ari gukorera ibindi mu yindi mijyi.

Ati “ Ibitaramo byanjye n’intara ya Skåne narabisoje. Byari ibitaramo nakoreye mu mashuri. Ubu maze iminsi ndi gukora ibitaramo by’ibihe by’impeshyi, bikaba ari mu iserukiramuco ryitwa "Goodnight sun" aho nagombaga gutarama mu mijyi itatu irimo uwa Lund nakoreyemo igitaramo ku wa 05 Nyakanga 2021, uwa Limhamn nakoreyemo kuri uyu wa 13 Nyakanga”

Yavuze ko asigaje igitaramo kizabera mu Mujyi wa Svarte ku wa 14 Kanama 2021.

Teta yavuze ko n’ubwo ibitaramo bihuza abantu mu bihugu byinshi bitari gukorwa, muri Suède ho byafunguwe ariko hagashyirwaho amabwiriza y’uko bigomba gukorwa mu rwego rwo kwirinda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’ibitaramo afite imishinga itandukanye.

Ati “Ubu icyo nifuza kwibandaho ni ukwaguka. Suède ndayituye, ndifuza kwinjira neza muri système yaho nk’umunyamuziki. Ni urugendo rukiri kure, ariko n’aho ngeze harashimije bishobora bake. Ubwo Imana y’i Rwanda ikomeze igendane nanjye.”

Yavuze ko yishimiye uko ibi bitaramo byari biteguye ndetse n’uko ibyo abantu bagiye bamubwira nyuma yabyo. Uyu muhanzikazi yemeza ko umuziki we uri kugenda waguka winjira mu miziki y’ahandi.

Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze Extended Play [EP] yise ‘Umugwegwe’. Ushaka kureba EP uyu mukobwa aheruka gushyira hanze wakanda hano.

Teta avuga ko umuziki we Abanya-Suède utangiye kubacengera
Teta Diana amaze igihe atuye muri Suède ku mpamvu z'umuziki
Teta muri ibi bitaramo yanyuzagamo akabyina bya kinyarwanda
Teta n'abacuranzi be bamaze iminsi mu bitaramo hirya no hino muri Suède
Teta ni umwe mu bahanzikazi b'abahanga mu muziki gakondo w'u Rwanda
Gabriel Hermansson ucurangira Teta Guitar
Gabriel Hermansson ubanza ibumoso na Peter Tegnr bose bacurangira Teta guitar
Ibi bitaramo biba birimo abantu bake
Muri Suède ibitaramo bikorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19
Nils Lidman ucurangira Teta Diana Saxophone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .