00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ka Nishimwe Naomie nyuma yo kwinjira mu mikoranire na Rwanda Foam (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, afite akanyamuneza nyuma yo gutangira gukorana na Rwanda Foam, uruganda rukora rukanacuruza matela ziri mu zikunzwe mu gihugu.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko kuba ari gukorana n’uru ruganda ari ikintu gikomeye kuri we.

Ati “Gukorana na Rwanda Foam nabyakiriye neza. Kuba barangiriye icyizere bakavuga bati turashaka ko ari Naomie uzatwamamariza. Nka Nyampinga kwamamaza matela ni ibintu by’agaciro, ikindi zikorerwa mu Rwanda. Ni ibintu by’agaciro gukorana na sosiyete izwi nka Rwanda Foam.”

Yakomeje avuga ko kugenda agira amahirwe nk’aya yo kwamamariza ibigo bikomeye, abishimira Imana. Avuga ko gusa uyu mwaka bahuye n’ikibazo cyo kuba muri Tour du Rwanda nta bantu bemerewe kujya ku mihanda bityo bakaba bari kwamamariza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Kuba mbona amahirwe bingana gutya mbishimira Imana nkanashimira Rwanda Foam. Uburyo turi gukoresha twamamaza ni imbuga nkoranyambaga. Tuvuga uko umunsi wagenze wa Tour du Rwanda ariko tunibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kurara kuri metalas nziza za Rwanda Foam.’’

Nishimwe Naomie yashishikarije abantu gukoresha matelas za Rwanda Foam, kuko ari nziza kandi zihendutse.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yabwiye IGIHE ko kubera ibihe isi irimo uyu mwaka bahinduye uburyo bakoragamo.

Ati “Akenshi Tour du Rwanda yabaga ishingiye ku baturage duhurira nabo ku muhanda. Twateganyaga guhura n’abarenga miliyoni eshatu. Ubu nta bantu bari ku muhanda. Twagerageje kwifashisha itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Twizera ko inzira twafashe izadufasha ko abantu bamenya ko turi muri iri rushanwa.”

Yavuze ko ubutumwa bafitiye abantu muri iki gihe ari ukubungabunga ubuzima bwabo, cyane cyane baryama kuri matela zujuje ubuziranenge nk’iza Rwanda Foam.

Ati “Ubutumwa tubafitiye ni ubuzima. Ikintu cyose umuntu yakora adafite ubuzima bwiza ntacyo yageraho. Tuzi ko kimwe cya gatatu umuntu akimara aryamye, turashishikariza abantu gukunda ubuzima bwabo baryama kuri Rwanda Foam.’’

Karekezi yashimangiye ko Rwanda Foam yahisemo gukorana na Nishimwe Naomie kuko umushinga yaserukanye muri Miss Rwanda 2020 wita by’umwihariko ku buzima bwo mu mutwe.

Yakomeje ati “Twakoranye na Naomie kuko nawe twabonye ari muri gahunda zo kwita ku buzima n’ubwo wenda we ibyo yibandaho ari ubuzima bwo mu mutwe.’’

Rwanda Foam imaze imyaka 38 ifasha Abanyarwanda koroherwa no kubona aho kurambika umusaya, itanga ibicuruzwa birimo matela n’imisego biramba kandi bihendutse.

Mu myaka itandatu ishize Rwanda Foam yakomeje kuba ubukombe mu gutanga ibiryamirwa byizewe. Yabiherewe icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB). Yatangiye gukorana na Tour du Rwanda kuva iri siganwa ryaba mpuzamahanga mu 2009.

Rwanda Foam yaboneye izuba inganda zikora matela mu Rwanda, yatangiye kunyuza ibicuruzwa byayo kuri internet aho wanyura kuri www.rwandafoam.com ugatumiza matela ishobora kukugeraho mu masaha ane muri Kigali n’umunsi umwe mu ntara.

Muri Tour Du Rwanda 2021, Miss Nishimwe Naomi ari kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya Rwanda Foam
Miss Nishimwe Naomi yavuze ko yashimishijwe no gukorana na Rwanda Foam
Aha Miss Nishimwe Naomi yari ari kumwe n'Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Karekezi Christian bareba uko ibikorwa byabo bihagaze muri Tour Du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .