Kwamamaza

Akangononwa ku batashye ubukwe bwa Knowless na Clement (Amafoto)

Yanditswe kuya 31-07-2016 saa 18:01' na Munyengabe Murungi Sabin


Umunsi w’amateka kuri Knowless n’umugabo we Clement wasize benshi mu batashye ibirori bataha bijujuta abandi binubira bikomeye uburyo umutekano wari wakajijwe, abanyamakuru bo hari abagezwe amajanja.

Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirekire bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo. Amacenga no kujijisha bya hato na hato, kuterura ngo hamenyekane mu by’ukuri uko byifashe nibyo byaranze urukundo rwabo kuva muri 2011.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuri uyu wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Aba bombi bamaze gusezerana hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano.

Ubukwe bwa Butera Knowless bwasize umugani i Kigali, abaye uwa mbere mu baririmbyi b’ibyamamare mu Rwanda wakoze ubukwe agashyiraho itsinda ricunga umutekano ryakumiraga abaje mu birori badafite ubutumire rikanahangana bikomeye n’umuntu wese wageragezaga gufata ifoto y’ibirori cyangwa undi wese washakaga kuhagera atanditse ku ilisiti y’abatumirwa.

Ku biro by’Umurenge wa Remera aho Knowless yasezeraniye na Clement, nta munyamakuru wari wemerewe kuhinjira ndetse nta muntu ufite icyuma gifotora wahakandagizaga ikirenge, uwashakaga kubikora ku ngufu yakumirwaga ndetse abashinzwe umutekano [bouncers] bakamusaba gusiba ibyo yafotoye.

Mu birori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano byabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ho byari agahebuzo! Abasore b’ibigango batoranyijwe bari bagose urugo rwabereyemo iyi mihango, bari bahawe amabwiriza akomeye yo kurinda ikintu cyose cyasagarira uko ba nyir’ubukwe babyifuje. Ntibari bitwaje intwaro, gusa wahageraga wareba uburyo ijisho ryabo rireba ugatitira!

Kwinjira mu bukwe werekanaga urupapuro rw’ubutumire, uwahageze yarwibagiwe cyangwa yabutashye ku bwo gukunda Knowless na Clement gusa, yasubizwaga inyuma bwangu ari nacyo cyatumaga benshi bijujuta bakanavugira mu matamatama ko ‘ababuteguye bakoze ibitamenyerewe mu Rwanda’. Urupapuro rw’ubutumire rw’ubutumire ntirwari ruhagije, bacungaga niba koko izina ryarashyizwe ku ilisiti y’abemerewe kwinjira.

Abaturanyi b’urugo rwabereyemo ubukwe bari baje gushungera uko ibirori bigenda, abatiyizeye ku burebure bakurira ibiti kugira ngo babashe kurunguruka uko byifashe mu gisharagati cya kizungu cyari cyateguriwe abageni.

Aburiye ibiti bamanujwe inkoni

Abiganjemo urubyiruko bari buriye ibiti byageze igihe bamanuzwa inkoni kuko bamwe muri bo harimo abitwaje udutelefoni dufotora. Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 yabonye ushinzwe umutekano amanura umwana mu giti avuga yijujuta ati ‘ubu bukwe bw’abasitari nta kigenda, n’abana barabirukana koko…’

Undi musaza bari kumwe [wari warenzwe n’akavumbi] na we ati ‘njye nabanje kujya iriya ruguru ntazi ko babuzanye hano, nteze indi moto. Iyo mbimenya sinari kuza, batugoye cyane.’

Umunyamakuru yagerageje kubaza Tom Close[wakoranaga bya hafi n’abashinzwe umutekano] niba koko itangazamakuru ritemerewe kwinjira aho ubukwe bwabereye asubiza mu mvugo ituje ati “umuntu udafite invitation ntabwo yinjira hano. Ndi gukurikiza amabwiriza yatanzwe, iyaba ubukwe ari ubwanjye nakureka ukinjira.”

Ababyeyi babanzaga gukora umurongo bakanasakwa mbere yo kwinjira

Iyo abashinzwe umutekano[bouncers] bakubonaga ufotora mu nkengero z’aho ubukwe bwabereye ufata amafoto, bakwegeraga bakagusaba gusiba amafoto wabyanga bakagutegeka kubikora ku ngufu. Ayafashwe na IGIHE yarokowe n’uko umwe muri bo yabasabye kureka umunyamakuru kuko byari bitangiye gukurura impaka za ngo turwane.

Ubukwe busize umugani…

Ni ubukwe busize amateka ugereranyije n’ubw’ibindi byamamare byarushinze mbere ya Knowless na Clement. Tom Close na Tricia barushinze mu Gushyingo 2013, icyo gihe hari ubwisanzure bukomeye mu itangazamakuru ndetse banatumiye inshuti zabo nta n’umwe basize inyuma, ni nako byagenze Riderman arushingana na Agasaro Nadia mu mwaka ushize.

Ubukwe bw’ibindi byamamare bwabayeho mu Rwanda wasangaga benshi mu babutashye higanjemo abaririmbyi, abakinnyi b’umupira, aba sinema n’abandi bazwi mu buryo butandukanye. Ubwa Knowless na Clement bwatashywe n’ababarirwa ku ntoki, umunyamakuru yabashije kubona Dream Boyz, Tom Close, Dj Zizou na Christopher gusa.

Knowless na Clement bazasezerana imbere y’Imana kuwa 7 Kanama 2016, amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko basabye ko Pasiteri usabasezeranya yabikorera muri muri GoldenTulip Hotel i Nyamata. Abageni bazatura i Rebero muri Kicukiro ruguru y’ahazwi nko mu Mudugudu wa BNR.

Abo mu muryango w'umusore ubwo bari baje gusaba umugeni
Tom Close[uwegereye imodoka] yakoranaga bya hafi n'abacungaga umutekano
Mu gace ubukwe bwebereyemo nta n'inyoni yahatambaga
Abatashye ubukwe batondaga imirongo ubundi bakireba ku ilisiti
Dream Boyz batashye ubu bukwe
Hari hateguwe n'abashinzwe kuyobora imodoka
Aba bari buriye ibiti byageze nyuma bamanuzwa inkoni
Aba ni abaturanyi ba Knowless i Rebero
Iyo wuriraga igiti wafataga ifoto iteye itya
Uyu yaje yibagiwe ubutumire asubizwa inyuma
Christopher na Dj Zizou baje muri ubu bukwe bugezemo hagati
Ikintu cyose aba-bouncers bakivuganiraga ku byombo
Imodoka ya Knowless yari iparitse mu marembo
Abashungeraga aho ubukwe bwabereye
Iyo wiburaga ku ilisiti wikuburaga ugataha

Clement yatanze inkwano...

Tom Close ni we wasohoye umugeni

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved