Akaliza Hope niwe wasubiye muri Miss Rwanda watahiye aho mu babashije kurenga Pre- Selection

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Akaliza Hope yongeye kubura amahirwe yo kugira ikamba yegukana mu irushanwa rya Miss Rwanda, biba ubugira kabiri uyu mukobwa agerageza amahirwe akabasha no kwinjira mu icumi ba mbere ariko bikarangira nta gihembo acyuye.

Ibi bije nyuma yuko Akaliza Hope yari yaritabiriye Miss Rwanda mu 2019 icyakora ntiyabasha kurenga umutaru kuko uburebure bwasabwaga icyo gihe atari abwujuje.

Mu 2020 nabwo yongeye kugerageza amahirwe ndetse abasha no kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda, nyuma yo kwisanga mu icumi ba mbere Akaliza Hope yatahiye aho.

Nubwo agiye kujya yishyurirwa amashuri na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), Miss Akaliza Hope ni we mukobwa wasubiye muri iri rushanwa uyu mwaka akabasha kurenga Pre-Selection watashye atambitswe ikamba.

Ku ikubitiro abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020 bari basubiye mu irushanwa ry’uyu mwaka barimo; Uwase Phiona, Umwaliwase Claudette, Akaliza Hope, Gaju Evelyne, Ingabire Gaudance, Ishimwe Meryse, Musana Teta Hense na Niheza Deborah.

Aba biyongeragaho Kayirebwa Marie Paul wiyamamaje muri Miss Rwanda 2018 ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Nyuma yo gutoranya abahagarariye Intara ndetse n’icyiciro cya Pre-Selection, uyu mubare waragabanutse hakomeza Uwase Phiona, Akaliza Hope, Gaju Evelyne, Musana Teta Hense na Kayirebwa Marie Paul.

Muri aba bakobwa bose Akaliza Hope niwe gusa watashye adafite ikamba mu gihe Gaju Evelyne yabaye Nyampinga wabanye n’abandi neza.

Uwase Phiona yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, Musana Teta Hense yegukana ikamba ry’umukobwa ufite umushinga mwiza naho Kayirebwa Marie Paul yegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe cyane mu irushanwa.

Ikamba rya Miss Rwanda ryegukanywe na Ingabire Grace, igisonga cya mbere aba Akaliza Amanda naho igisonga cya kabiri aba Umutoni Witness.

Aba biyongeraho Miss Heritage wabaye Uwase Sonia ndetse na Nyampinga w’impano idasanzwe wabaye Umutoniwase Sandrine.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Akaliza Hope yabashije kwinjira mu icumi ba mbere, atahira aho
Ubwo Akaliza yasubizaga ikibazo nyuma yo kugera mu icumi ba mbere
Ingabire Grace niwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda
Akaliza Amanda niwe wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2021
Ishimwe Sonia yabaye Nyampinga w'Umuco n'Umurage
Musana Teta Hense umushinga we wahize iy'abandi bari bahatanye
Umutoni Witness yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021
Talent Winner (Uwagaragaje impano yihariye) yabaye Umutoniwase Sandrine
Uwase Phiona yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto,
Kayirebwa Marie Paul yabaye Nyampinga ukunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .