Airtel Muzika yasabagije ibyishimo i Rubavu aho Meddy yasoreje ibitaramo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 Ukwakira 2017 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwa Airtel Muzika rwasorejwe mu Mujyi wa Rubavu mu gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe bw’abafana wabonaga ko banezerewe kandi bishimiye kuririmbirwa na Meddy na Riderman.

Iki igitaramo cya nyuma Meddy yaririmbyemo mu rugendo yari amazemo iminsi mu Rwanda, cyabereye kuri Stade ya Nengo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 21 Ukwakira 2017. Uraranganyije amaso mu bafana n’ibyapa wabonaga ubwiganze bw’ibara ry’umutuku n’umweru biranga Airtel yagiranye ubufatanye n’uyu muhanzi mu gususurutsa Abanyarwanda.

Ibirori byatangiye saa cyenda z’amanywa mu mbyino zidasanzwe za bamwe mu bafana bari batangiye kwishyushya bitegura gusimbukana na Riderman na Meddy. Khalfan yabimburiye abandi ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo iyitwa ’Nabo si bo’, ’Nabibonye ugiye’ n’izindi ubona ko zimaze kumenywa na benshi.

Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko yishimiwe bidasanzwe n’abafana muri iki gitaramo. Yabasusurukije akoresheje utubango
tugufi duhimbitse neza, mu gihe yamaze ku rubyiniro wumvaga ibitwenge impande zose biturutse ku magambo akubiye mu turingushyo twe ndetse n’uburyo yagaragaye abyinamo.

Riderman yinjiye ku rubyiniro asuhuza abafana mu ndirimbo yise ’Asalam Aleikum’. Uyu muraperi yishimiwe cyane ndetse mu byo yakomezaga kugenda agarukaho ntiyasibaga kumvikanisha ko abatuye i Rubavu ari abantu basobanutse batihishira kwereka umuntu ko bamwishimiye. Yaririmbye indirimbo zatumye abafana basimbuka nka ’Bombori Bombori’ n’izindi.

Meddy wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro izuba ritangiye kurenga; abafana bari bakubise buzuye. Kuri iyi nshuro uyu muhanzi w’umunyagikundiro mu bafana yifashishije ababyinnyi, wabonaga ko yiteguye bihagije kugira ngo ahaze amatsiko y’abakunzi b’umuziki i Rubavu bari bamaze igihe kirekire badataramirwa na we.

Meddy yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose ahereye ku zo yatangiriyeho umuziki zirimo ’Inkoramutima’, ’Igipimo’, ’Mubwire’ na ’Ese urambona’. Yanyuzagamo agaterura gitari akicurangira, mu bafana wabonaga ibyapa byinshi byanditseho izina rye abandi bafite amafoto ye.

Uyu muhanzi ageze ku ndirimbo ye yitwa ’Ndi uw’i Kigali’ yakoranye na The Ben na K8 Kavuyo, yayihinduyemo iyumvikanisha uko yishimiye aho yataramiye mu ntero igira iti "Ndi uw’i Rubavu, ndi uw’i Rubavu, hari ab’i Goma bahari? Namwe turirimbane". Iyitwa ’Slowly’ aheruka gusohora ndetse na ’Ntawamusimbura’ yaziririmbye bugorobye, abafana bagendanye na we kuva atangiye kugeza asoje.

Yabashimiye agira ati "Murakoze, ndashaka kubashimira. Nagize ibihe byiza cyane mu gihe maze mu Rwanda kandi mbikesha mwebwe. Ndabakunda cyane."

Meddy na Riderman bari bamaze iminsi bazengurukana na Airtel mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bayishimiye uruhare mu guteza imbere abahanzi no kubegereza abafana. Iki gikorwa cyerekaniwemo serivisi zitandukanye z’iyi sosiyete y’itumanaho nk’iyitwa "Wiceceka" yorohereza abafatabuguzi guhamagarana ku giciro gito ndetse na gahunda ya "Tunga" ibahesha kwegukana ibihembo birimo moto n’imodoka.

Aba bahanzi basoje bashimira Airtel n’abayikoramo batumiwe ku rubyiniro ndetse bagenera impano yihariye Umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda, Michael Nii Boye Adjei.

’Airtel Tunga’ yabwiwe abatuye i Rubavu muri iki gitaramo izarangira ihesheje abanyamahirwe moto 12 n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza. Icyo umukiliya asabwa kugira ngo abone amanota yatuma atsinda, ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155, akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

MC Bryan n'umufana wabyinnye bidasanzwe i Rubavu
Abafana i Rubavu birekuye barabyina bidasanzwe
Abafana bageze ahabereye igitaramo hakiri kare
Ababyinnyi b'i Rubavu bigaragaje bigitangira
Umuraperi Khalfan wabimburiye abandi ku rubyiniro
Uyu musore na we yagaragarijwe ko akunzwe i Rubavu
Umunyaturingushyo Seburikoko yishimiwe bidasanzwe
Abitabiriye bagaragaje ko bazi serivisi za Airtel
Liliane Munganyinka ushinzwe iyamamazabikorwa
Riderman yaririmbye asimbukisha abafana
Riderman uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda
Meddy yanyuzagamo agacuranga gitari
Bashimiye Michael Nii Boye Adjei uyobora Airtel Rwanda
Abakozi ba Airtel Rwanda bafata ifoto y'urwibutso
Ifoto yafatiwe mu kirere igitaramo kigiye gutangir
Airtel Rwanda yasabagije ibyishimo i Rubavu

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza