00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Adolphe uherutse gukorana indirimbo na Platini igakundwa, yasubiye muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ben Adolphe uherutse gusohora indirimbo ‘Aba Ex’ yakoranye na Platini ikaba imwe mu zimaze iminsi ziri kubica bigacika mu bakunzi b’umuziki, yasubiye muri Tanzania gushakisha iyayisimbura.

Uyu muhanzi umaze iminsi muri Tanzania yabwiye IGIHE ko nubwo hari indi ndirimbo amaze gufatira amashusho ariko atari yo yamujyanye muri iki gihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Yavuze ko yagiye muri Tanzania gushaka Khalifan Khalmandro wamukoreye amashusho y’indirimbo ze nyuma y’iminsi yaramubuze ku murongo wa telefone.

Ben Adolphe yagize ati “Khalifan wakoze ‘Aba Ex’ hari hashize igihe naramubuze kuri telefone kandi amfitiye indi ndirimbo twafatiye amashusho ubwo mperuka ino aha!”

Ben Adolphe yavuze ko ubwo yageraga muri Tanzania yamenye ko Khalifan yagiye kureba yabonye akazi katumye amara igihe mu byaro by’iki gihugu ari na yo mpamvu atabonekaga kuri telefone.

Icyakora nubwo bavuganye ntabwo yahise n’ubundi amubona, ahubwo ategereje ko Khalifan ava mu kazi arimo akamuha amashusho y’indirimbo ye.

Ati “Hari indirimbo nari mfite ariko ntarayikorera amashusho, uyu mwanya nagerageje kuwukoramo amashusho y’indi ndirimbo!”

Nubwo nta byinshi yigeze yifuza gutangaza kuri iyi ndirimbo yamuvanye i Kigali ikamujyana muri Tanzania, Ben Adolphe yasohoye ‘Aba Ex’ hakiri gutunganywa amashusho y’iyo yakoranye na Papa Cyangwe ari na yo byitezwe ko azasohora mu minsi iri imbere.

Ubwo Ben Adolphe aheruka kujya muri Tanzania gukorerayo amashusho y'indirimbo
Ben Adolphe ari kumwe na Platini bakoranye iyitwa 'Aba Ex'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .